Bugesera: Babangamiwe no kutagira ibitabo bijyanye na gahunda nshya y’imyigishirize

Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo, biyemeje gushakira umuti ibibazo bibangamiye uburezi mu Rwanda

Bamwe mu banyeshuli bo mu mashuli yisumbuye mu Karere ka Bugesera, bavuga ko gahunda nshya y’imyigishirize aho umunyeshuli ariwe ukora cyane, ibangamiwe no kuba nta bitabo birimo imfashanyigisho yayo bafite, bityo bikaba intandaro yo kutagira amanota menshi mu bizamini bya Leta.

Kuba nta bitabo bihagije birimo amasomo ateguye bijyanye n’imyigishirize mishya, aho umunyeshuli aba asabwa gukora cyane mu ishuli kandi akavumbura, ni kimwe mu byo abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye mu karere ka Bugesera bavuga ko kikiri inzitizi mu myigire yabo.

Ubwo Minisiteri y’Uburezi ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi basuraga Urwunge rw’Amashuli rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, umunyamakuru w’ikinyamakuru impamba.com, yavuganye na bamwe mu banyeshuli bavuga ko kutagira ibitabo bibabangamiye.

Sebanani Jean Baptise wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya PCB(Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima), agira ati “uku guhindagura gahunda y’imyigishirize ntibahite bazana ibitabo bihagije bijyanye n’iyo gahunda, tubona bibangamiye imyigire yacu, kuko nk’ubu isomero rya hano(Bibliotheque), ryuzuyemo ibitabo, ariko ntitubikoresha, kubera ko bitajyanye n’imyigishirize mishya, nibadufashe batugezeho ibitabo bijyanye na gahunda nshya”.

Mugenzi we Kankundiye Gaudence, nawe yungamo agira ati “tubangamiwe no kuba nta bitabo bijyanye na gahunda nshya y’imyigishirize bihagije, kuko burya iyo umunyeshuli yabonye igitabo, biramufasha kuko iba ari imfashanyigisho”

Aba banyeshuli bongeraho ko kuba hari abanyeshuli bagize amanota make mu bizamini  bya Leta byatewe no kuba ibizamini biteguye mu buryo bushya, kandi nyamara ibitabo ari mbarwa(ntabyo), bagasaba rero Minisiteri ko yabishyiramo imbaraga ibitabo bikaboneka.

Mu gusubiza iki cyifuzo; umukozi wa minisiteri y’uburezi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa bo mu burezi; Donat Nishyirembere; avuga ko Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bari gushaka uburyo ibitabo bijyanye n’uburyo bushya byaboneka ari byinshi bityo abanyeshuli bikabageraho

Donat agira ati “nubwo bisaba amikoro menshi, twizeye ko dufatanije n’abafatanyabikorwa ibitabo bizagenda biboneka kuko buri mwaka tugenda tubyongera; muri gahunda y’imyaka irindwi ya minisiteri y’uburezi(Strategic Plan), ibitabo bizaba byarabonetse, bive ku kuba mwarimu ari we ubigira gusa, bigere no ku banyeshuli kandi ku buryo bizabafasha”

Nishyirembere Donat ukora muri MINEDUC yizeza abanyeshuli ko ikibazo cy’ibitabo kiri gushakirwa igisubizo

Ikibazo cy’ibitabo bijyanye n’uburyo bushya bw’imyigishirize, si mu rwunge rw’amashuli rwa Nkanga gusa bagifite, kuko no mu yandi mashuli ikinyamakuru impamba.com cyagezemo, twasanze abanyshuli bakivuga, ku buryo Minisiteri y’uburezi isabwa kubishyiramo imbaraga mu rwego rwo korohereza abanyeshuli kubona imfashanyigisho, no kuzamura ireme ry’uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up