
Don Moen Umunyamerika wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana akigera mu Rwanda nk’umuntu wari utegeranyijwe amatsiko yabwiye itangazamakuru ibanga yakoresheje mu rugendo rw’umuziki we n’ibindi.
Don Moen yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye Park Inn iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuba ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Afite icyizere cyiza cy’uko Imana izabana nawe mu rugendo yatangiye kugirira mu Rwanda. Ashimangira ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abanyarwanda kandi ko ari beza, yongeraho ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza.
“Ndashimira abanyarwanda ko bakomeje kunsengera kandi nanjye aho ndi ndabazirikana mu masengesho yanjye. Imana izaca inzira ndabizera.”
Don Moen avuga ko mu byiruka ye atifuzaga kuba umuhanzi ndetse ngo umugore we na Mushiki we bakunze kumubwira ko bagize inzozi babona yabaye umuhanzi w’ikirangirire, akabasubiza ko ari ‘ubuhanuzi’. Yavuze ko byose byatangiye afite inzu ireberera inyungu z’abahanzi akagirana na bo amasezerano akumva birahagije, ariko ngo umunsi umwe ijwi ry’Imana ryaramusanze rimubwira guhaguruka akayikorera.
Yabwiye abahanzi bakora ‘Gospel’ gushikama mu mwuga wo kuramya Imana, kuba mu itorero ryiza rifasha mu murimo wabo ndetse no kugira inshuti nziza zijya inama nkuko tubikesha inyarwanda banditse iyi nkuru.
Yagize ati “Guma ku birenge byawe, ugume mu itorero ryiza, ukorane n’umuryango wawe, ukomeze inshuti zawe za buri munsi, kandi ukomeze gukora cyane. Ntabwo bivuze ngo ukore indirimbo imwe cyangwa se alubumu imwe ahubwo bisaba gukomeza kugira ngo umenyekane. Ibindi ubirekere Imana.”
Yahishuye ko nta mujyanama (manager) afite, ati “Ubu nta mujyanama mfite, nta n’ubwo ngira umuntu runaka ureberera inyungu zanjye ahantu runaka. Ntabwo nashaka kwinjira mu muziki, njyewe nari mfite inzu ireberera inyungu z’abahanzi nkagirana amasezerano na bo nka bo mwagiye mwumva. Ariko Imana yaje kumpagurutsa kugira ngo nyikorere.”
Don Moen yagize ati “Mukomeze mukore ibyo mukora, ntimukite cyane kuba muririmbira umubare muto, ushobora kuririmbira umwe, ejo bakaba ijana bagakomeza bazamuka.”
Don Moen avuga ko yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda:
Don Moen avuga yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda ariko ntibikunde ku mpamvu nawe atazi neza. Yongeraho ko bagiye bagerageza ariko bikanga, ngo Imana ni yo yateguye ko aza mu Rwanda kuri iyi nshuro.
Don Moen yahishuye ibanga mu rugendo rw’imyaka irenga 35 akorera Imana.
Don Moen yavuze ko umuryango we ari ingenzi cyane mu rugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 35. Yongeyeho ko itorero asengeramo ndetse n’umushumba we nabo bamufashije kugira ubuhamya bwiza ku Isi.
Yagize ati “Kimwe mu byamfashije cyane muri uru rugendo ni umugore wanjye, abana banjye batanu. Umushumba wanjye ndetse n’abantu dukorana mu bihe byose”.
-Kuririmbira abadakijijwe yavuze ko abikunda kandi ntacyo bitwaye
Don Moen avuga ko kuririmbira abadakijwe nta kibazo kirimo kuko bituma nabo bumva ubutumwa bwiza bw’Imana. Yatanze urugero avuga ko mu minsi ishize yatembereye mu kabyiniro n’umuryango we bagirana ibihe byiza nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha urubuga iyobokamana.com.
Ngo umwe mu bari bayoboye ibirori yaje kuvuga ko bari kumwe n’umuramyi amusaba kujya ku ruhimbi. Ngo bavuga izina rye yumvaga atari we bavuze, yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo ye ‘God will make a way’ abari aho barakizwa.