
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana,barashinja indaya gukorana n’amatsinda y’amabandi yambura abaturage amatelefone n’amafaranga.
Aba baturage bemeza ko mu mujyi wa Rwamagana hari abajura ku buryo bakoresha amayeri menshi harimo no gukorana n’indaya zibafasha kubona abo biba.
Muri Rwamagana na none haravugwa indaya zibana n’abagabo mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore kandi bizwi ko ari indaya.
Abavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko indaya zisigaye zikorana n’abajuru kugira ngo babone abo biba amafaranga na telefoni.
Agace bita “Mongoriya” hafi y’ibiro by’Umurenge wa Kigabiro mu Mudugudu wa Biraro hagaragara indaya nyinshi mu tubari duhari, ariko hafi y’utubari haba hari amatsinda y’abajuru baba bategereje amasiri y’indaya ko babonye umugabo biba amafaranga bakayagabana
Hagenimana Innocent ni umwe mu bahamya ko indaya zabaye nk’ibikoresho by’abajuru ku buryo hari benshi mu bagabo bibwa bitewe n’indaya
Hagenimana yagize ati “hano Mongoriya haba hari abajuru benshi ku mugoroba bari iruhande rw’utubari bikinisha urusimbi, ariko urebye baba bategereje uwo biba kuko baba batumye indaya gushaka abagabo bafite amafaranga”.
Yakomeje agira ati “barinjira bagasangira, bagateretana ndetse bakumvikana amafaranga byarangira bakagenda indaya imubwira ko imujyanye aho iba, ariko iyo bageze aho zikodesha bahasanga ba bajura bakaniga wa mugabo bakamwambura amafaranga agataha ubusa kandi ntihashira iminsi ibiri ntawe bambuye”.
Ahandi havugwa indaya zifashishwa n’amabandi ni mu mudugudu wa Busanza ahitwa mu Kajevuba,indaya zimanukana n’abagabo bagiye kuzisambanya bagasanga abajura babaterereje ku muhanda w’amabuye ujya mu Gakiriro ka Rwamagana.
Undi muturage wa Rwamagana witwa Harelimana Emmanuel avuga ko abagabo benshi bibwa bitewe n’indaya yitwa Tumukunde ikorana n’abajura.
Harelimana yagize ati “hano mu Kajevuba hari indaya ikunze kuhakura abagabo ikabamanukana hafi y’Agakiriro bahagera bakahafatirwa n’abajura baba babiziranyeho kuko mbere yo kumanuka ababwira bakabanza kumanuka bagasanga biteguye kwambura umugabo amanukanye amubwiriza ko bagiye gusambanira aho aba,apfa kugera ahatari abantu bakamufata bakamwambura amafaranga na telephone,abenshi bazamuka barira ko babambuye amafaranga ndetse na telephone,hari n’abamburirwa mu nzu z’indaya kuko usanga abajura benshi babana n’indaya mu nzu nk’umugore n’umugabo”.
Hanyurwimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa Telefone kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018 yavuze ko ikibazo cy’ubwo bujura bwifashisha abakora umwuga w’uburaya ntacyo azi ati“ikibazo tukimenya iyo hari uwatanze ikirego”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro uri mu Mujyi wa Rwamagana, yavuze ko uwaba yaribwe yakwegera RIB ikamufasha gukurikirana abamwibye.