Rubavu-Rutsiro: Abitwa “Abadongi” bavanga amata n’amazi bakoresheje inkweto za Bote

Abadongi bagemuye amata mu Karere ka Rubavu

Abacuruzi b’amata bazwi ku izina rya “Abadongi” bayavana mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi bayagemura mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama barashinjwa kuvanga amata n’amazi, rimwe na rimwe bagakoresha inkweto za Bote mu gukora icyo gikorwa, bagamije gushaka inyungu nyinshi.

Umunyamakuru w’impamba.com wageze aho iki gikorwa kibera mu Kagari ka Misabike, yasanze “Abadongi” bafata amazi bakavanga n’ amata ari byo bakunze kwita “Kurodinga”.

Uyu munyamakuru yasanze abo bacuruzi b’amata bahurira ku mugezi bita “Bihongora” akaba ariho bayavangira n’amazi (Barodinga) mu majerekani yabo uwakamishije litro makumyabiri akageza ku ikusanyirizo litro 30.

Umworozi witwa Kazanenda wari uvuye mu nka asubiye iwe ikinyamakuru impamba.com cyasanze mu Murenge wa Kanama yagize ati “amata n’amazi kubivanga kuri aba “Badongi” birasanzwe kuko babifashe nk’umuco wabo twashatse kubica birananirana”.

Kazanenda yakomeje agira ati “turasaba abayobozi guhagurukira iki kibazo kuko kiduteye impungenge ko hashobora kuzavukamo indwara tutazi kuko ayo mata bavanga n’amazi, agera mu Karere ka Rubavu abaturanyi bakayagura ataragera ku ikusanyirizo”.

Umwe mu baturage wanze ko amazina ye atangazwa, utuye aho aba bacuruzi bavangira amata (barodingira) mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “Abadongi, kurodinga (kuvanga amata n’amazi) barabikora cyane ndetse hari ubwo babura akajerekani bavomesha, bakoza za “Bote” bambaye akaba arizo bakoresha barodinga”.

Uyu muturage wabonye aho aba bacuruzi bavanga amata n’amazi yakomeje agira ati “nanjye ubwanjye nabirukanseho barikuvoma amazi yo kuvanga n’amata ubwo bimura aho “Kurodingira” nibwo bagiye ku mugezi wa “Bihongora” mu rugabano rw’Akarere ka Rutsiro na Rubavu”.

Ikinyamakuru impamba.com cyegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Misabike mu Murenge wa Kanama aho abo bacuruzi bakunze kuvangira amata n’amazi avuga ko icyo kibazo nta cyo yari azi, ariko akaba agiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo uko kuvanga amata n’amazi bicike burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *