Nyabihu: Bamaze imyaka isaga itanu bavoma amazi inka zirirwa zikandagiramo

Aba bana aha bari baje kuvoma amazi mabi n’inka zikandagiramo

Mu Kagari  ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu  Karere ka Nyabihu abaturage b’aho bakoresha amazi mabi inka zirirwa zikandagiramo.

Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye n’abaturage bo mu Kgari ka Rega bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze imyaka myinshi, ku buryo bose bahurira  ku mugezi munini utemba witwa Mizingo.

Mizingo niwo mugezi sosiyeti yitwa “Aquavirunga” yafatiyeho amazi ajya mu ruganda rw’amazi ari na ho “Aquavirunga” itunganyiriza amazi meza, ariko akajyanwa mu tundi duce, mu gihe abahaturiye basangira amazi n’inka.

Umwe mu bayobozi b’imidugudu igize Akagari ka Rega wanze ko amazina ye atangazwa mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “dukeneye amazi meza nk’abandi baturage, twaravuze cyane dusaba amazi meza, ariko twarayabuze, iki kibazo kimaze imyaka irenga 5 tukibwiye abayobozi, ariko ntacyo bagikoraho”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “hari n’aho abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bagerageje kuduha amazi meza bashyiramo amatiyo gusa maze sosiyeti ikora umuhanda ujya ahitwa Arusha itema amatiyo none twategereje amazi amaso ahera mu kirere”.

Ikibazo cy’amazi mu Kagari ka Rega kimaze imyaka isaga 5

Abaturage bo mu Kagari ka Rega babwiye ikinyamakuru impamba.com ko impamvu bakoresha ayo mazi mabi ari uko ntayandi mahitamo bafite.

Aba baturage bavuga ko babazwa n’uko  amatiyo anyura  mu Kagali kabo akajya guha amazi abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze arinaho hubatse uruganda rutunganya amazi:

Ku murongo wa telefone, umuyobozi wa sosiyete “Aquavirunga” yagombaga guha amazi abaturage b’Akagari ka Rega witwa Nsanabandi Joseph yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko bo bashinzwe gucunga ibyo basanze ko ntagahunda yo guha amazi abaturage b’Akagari ka Rega.

Company ya “Aquavirunga” iki ni cyo kigega ikoresha mu gutunganya amazi ava mu Kagari ka Rega muri Nyabihu, aha cyubatse ni mu rugabano rw’Akarere ka Nyabihugu na Rubavu

Umunyamakuru yabajije umuyobozi wa sosiyete ya “Aquavirunga” impamvu badaha amazi abaturage  b’Akagari ka Rega kandi baturiye uruganda asubiza ko nta masezerano bafitanye n’Akarere ka Nyabihu.

Urwo ruganda rw’amazi ruri mu rugabano rw’Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Rubavu, ariko abaturage bakibaza impamvu batabona amazi meza bikabayobera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Bigogwe yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko icyo kibazo cy’amazi cyo mu Kagari ka Rega kiri mu maboko y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ari na bwo bugomba kugisubiza.

Nyuma ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, ariko ntiyigeze yitaba nimero y’umunyamakuru inshuro nyishi yamuhamagaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *