Bizimana Festus, Visi Perezida wa Komite Olempike, avuga ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byagejejwemo igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket bigaragaza ko uyu mukino mu myaka mike umaze mu Rwanda umaze kugera ku rwego rushimishije.
Iki gikorwa cyo kuzengurutsa iki gikombe cy’Isi cya Cricket cyiswe “ICC CRICKET WORLD CUP TROPHY TOUR”.
Visi Perezida wa Komite Olempike ni umwe mu bayobozi ba siporo waje i Gahanga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, ubwo habaga ibirori byo kwakira igikombe cy’Isi cya Cricket kizabera i London mu Bwongereza ariko kikabanza gutambagizwa mu bihugu bimwe na bimwe bikina Cricket.

Bimwe mu bihugu bya Afurika bigomba kugezwamo iki gikombe cy’Isi cya Cricket ni: Zimbabwe, Nigeria, Afurika y’Epfo n’u Rwanda rwacyakiriye kuva mugitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Bizimana Festus yasobanuye icyo bivuze kuba u Rwanda ruri mu bihugu byagejejwemo igikombe cy’Isi cya Cricket ati “icyo bivuze ku Rwanda ni uko umukino wa Cricket uzamuka, utera imbere, icyo bivuze ni uko Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Cricket ririmo guhemba u Rwanda kubera ingufu rushyiramo kugira ngo umukino wa Cricket utere imbere, ni ibintu rero byo kwishimira”.

Ibindi Visi Perezida wa Komite Olempike yishimira ni ibikorwaremezo biri kuri Sitade ya Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro n’abantu baje kureba icyo gikombe cy’Isi.
Nyuma y’uko Bizimana Festus yashimye ibikorwa by’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yavuze ko umusanzu wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ari ugutanga ibitekerezo no gushakisha inkunga, ariko byose ngo impamvu bigerwaho ni uko n’ishyirahamwe riba rikora neza.
Ikindi yashimiye Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, ni uko ritoza abana uyu mukino ndetse ukaba umaze no kugera mu Turere dutandukanye tw’igihugu.
Andi mafoto
