
Korali Victory yo mu rusengero rwa Minevam igiye gutunganyiriza indirimbo zayo zo kuri alubumu ya gatatu muri studo yitwa “Heroes studio” ibarizwa mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.
Indirimbo za Victory Choir zikaba zituganywa na “Producer Mandebeat Pro” ukorera i Musanze hafi y’urusengero rw’Abadivandisiti b’umunsi wa karindwi rwa Kigombe.
Mandebeat yavuze impamvu iyi studio yitwa “Heroes studio” agira ati :”Iri zina Heroes Studio ryaje mu by’ukuri mu gihe kuko twabigambiriye kuyishinga kera bikanga aho twahurije ibitekerezo hamwe na “Manager” twafashe umwanzuro wo kujya tubika udufaranga twakoreraga mu gihe cy’umwaka umwe tubonamo igishoro tugura ibikoresho ari na byo byatuvunnye rero nk’abasore ibyo byatumye twita studio yacu “Heroes” kuko ari ubutwari twagize.”
Iyi nzu ikaba itunganyiriza indirimbo abantu b’ingeri zose harimo amakorale,abahanzi ku giti cyabo, secula music n’abandi.
Nk’uko bigaragara ukihagera iyi ni imwe muri studio zubatse neza mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse inatunganya umuziki w’umwimerere (live music) kuko ifite ibyuma bigezweho.
By’akarusho k’umuntu ushaka kwihugura kwiga umuziki abifashwamo kuko iyi studio yigisha gucuranga piano,guitars,na drum.
Zirimwabagabo Wahaki, Perezida wa Kolari Victoy ku murongo wa telefoni yatangarije ikinyamakuru impamba.com ibirebana na Alubumu bagiye kukorera muri “Heroes studio”, ati :”kuri ubu abaririmbyi benshi bazagira uruhare mu gutera indirimbo zinyuranye bitari nko muri album ya kabiri aho indirimbo zisa n’aho zatewe n’umuntu umwe, doreko iya mbere yo twanagizemo ibibazo indirimbo zayo zose ntizishyirwe kuri YouTube”.
Zirimwabagabo yanakomeje avuga ko kuba bongeye guhitamo gukorana na Heroes Studio ntaho bihuriye no kuba “manager” Luc yarabatoje cyane ko kuri ubu atari no muri iyi gahunda , ariko korali Victory ihitamo kongera gukorana na Heroes studio kuko bayibonamo umusaruro.