Urukuta rwa Sitade ya Muhanga rwaguye

Sitade ya Muhanga ni uku igikuta cyayo cyaguye

Nyuma y’imvura  ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  igahitana urukuta rwa Sitade Regional ya Muhanga rungana na metero 40 abakorera imirimo itandukanye kuri iyi sitade baravuga ko batewe impungenge n’uko hatagize igikorwa mu maguru mashya n’ibindi bikuta by’iyi sitade bivugururwe bundi bushya bishobora kurangira n’ibindi bikuta bihirimye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2019 imvura ivanze n’umuyaga nibwo yasenye igikuta kigera kuri metero 40 cya Sitade y’Akarere ka Muhanga.

Pasiteri Musabyimana Théonest ufite itorero risengera mu nyubako y’iyi sitade ya Muhanga wanabonye urukuta rwayo rugwa ubwo imvura yagwaga, hamwe n’umuyobozi w’ikipe ya AS Muhanga Ndayisaba Jean Damascène batangaje ko bahangayikishijwe n’isenyuka ry’uru rukuta.

Aba bagabo bakomeje bavuga ko nihatagira igikorwa n’ ibindi bikuta by’iyi sitade ngo bivugururwe bishobora kurangira na byo biguye igasigara ntarukuta na rumwe ifite.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent, ku umurungo wa telefone yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka amafaranga Akarere gafite harimo n’amafaranga bateganyirije gusana ibyangijwe n’ibiza ku uburyo bagiye kuyifashisha basana iyi sitade.

Ikindi ni uko ngo mbere yo gutangira kubaka uru rukuta rwaguye bagiye kubanza gushaka inzobere mu bwubatsi zikabanza gupima ku buryo nibasanga ibindi bikuta nabyo bifite ikibazo bazahita babyubaka bundi bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up