
Diane Shima Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda aratangaza ko azakomeza ibikorwa bye bya politiki nta nkomyi kuko ashaka kuba urubuga rutuma rubanda rubaza Leta ibibakorerwa.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Reuters kuwa 26 Mutarama uyu mwaka, Diane Rwigara yavuze ko ashaka kuba umuyoboro amajwi y’Abanyarwanda yumvikaniraho.
Diane yagize ati “ Ndashaka kuba umuyoboro ijwi ry’Umunyarwanda ryumvikaniraho, nshaka kuba urubuga rw’aho tugira ibyo tubaza Leta.”
Uyu munyapolitiki kandi yatangaje aho abogamiye mu kuba yafungwa aryozwa ibitekerezo bye maze agira ati “ Ntidukwiye gufungwa ku bw’ibitekerezo byacu. Ntekereza ko impinduka zishoboka ariko ntitwategereza igitutu kivuye hanze.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko ibitekerezo bya Diane Rwigara ari ibigamije kwereka rubanda ko (ngenekereje) Leta yarwigirijeho nkana.
Nduhungirehe yongeyeho ko Abanyarwanda berekanye ukwiye kubayobora nk’uko ikinyamakuru bwiza dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Nduhungirehe yagize ati “Rubanda rwonyine binyuze mu matora ni rwo rufata icyemezo ku muntu uyobora igihugu. Si Diane Rwigara ufata icyemezo.”
Diane Rwigara ni umwe mu bagerageje gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda mu 2017.Yakomwe mu nkokora no kuba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaranzuye ko imwe mu mikono yifashishije harimo itari iya nyayo. Ibi yabiteye utwatsi, avuga ko ari ugushaka kumwigizayo mu kibuga cya politiki.