Mu gusoza imikino y’abakozi ikipe ya Minisiteri y’Ingabo izahura na NISR

Ikipe ya MINISITERI y’Ingabo ihatana n’iy’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu mikino y’umwaka ushize

Shampiyona y’Igihugu ihuza ibigo by’abakozi na za Minisiteri ya 2018-2019 irasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare uyu mwaka aho MOD izahura na NISR mu mupira w’amaguru.

Amakuru atangazwa na Mpamo Thierry Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ihuza abakozi mu Rwanda (ARPST) avuga ko nubwo hari ibigo byamaze gukina imikino ya nyuma, ariko hari amakipe azahura ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019.

Mpamo Thierry Tigos yambika umudali umukinnyi witwaye neza mu bakina ku giti cyabo mu mikino y’umunsi w’abakozi ya 2018

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iyi mikino izasozwa hatangwa n’ibikombe, umuhango wo gutanga ibihembo uzabanzirizwa n’umukino wa nyuma muri Basketball uzahuza Primature na NIDA ndetse n’umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru uzahuza Minisiteri y’ingabo (MOD) n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) guhera saa tatu za mugitondo.

Iyi  mikino izabera muri Sitade Amahoro no muri “Petit Stade” i Remera,

Hari imikino ya nyuma yabaye tariki ya 25 Mutarama 2019

FOOTBALL

 Urwego (category) rwa B (Ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100)

Rwanda Law Reform Commission vs RISA:1-1 (Pen. 4-3).

VOLLEYBALL

Category B (Ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100)

MINISPOC vs PRIMATURE: 1-3 sets.

VOLLEYBALL Category A (Ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100)

MOD vs IPRC NGOMA: 3-2 Sets.

BASKETBALL

Category A (Ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100)

MODvs REG: 73–47.

Iyi mikino ihuza ibigo by’abakozi na za Minisiteri intego yayo nyamakuru ni ugufasha abakozi guhura nyuma y’akazi bagasabana  no guharanira kugira ubuzima bwiza, nubwo hari bamwe bakunze kurangwa no kurenga  kuri iyo ntego bakofashisha abahashyi kugira ngo begukane ibikombe.

Iyi mikino na none yakunze gufasha urubyiruko rwize ruzi gukina kubona akazi mu buryo bworoshye kuko hari ibigo bikunda siporo bikunda kubaha akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up