Gutwara igikombe cy’intwari kuri twe ni ikimenyetso cy’uko ubutwari budasiga icyiciro na kimwe-Meya Mutabazi

Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi asuhuza abakinnyi be nyuma yo gutwara igikombe

Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nyuma y’uko ikipe y’aka Karere ya Sitting Volleyball y’abagore yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari, yavuze ko bifite igisobanuro kuko kugira ubumuga ntibivuga kudashobora.

Mutabazi waje kuri Sitade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019 ubwo hasozwaga imikino y’Umunsi w’Intwari ya Sitting Volleyball ikipe y’Akarere abereye umuyobozi igatwara igikombe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com ubwo yabazwaga uko yakiriye iyo ntsinzi, yagize ati “Gutwara igikombe cy’intwari kuri twe ni ikimenyetso cy’uko ubutwari budasiga icyiciro na kimwe, kuko kugira ubumuga si ukudashobora (Disability is not inability)”.

Meya w’Akarere ka Bugesera yavuze ko iyi kipe y’abakobwa isanzwe ifite ibikombe bya Shampiyona, igikombe cya Kagame Cup bityo kuba hiyongereyeho n’icy’umunsi w’Intwari bivuze ko bagiye kumenyesha andi makipe ko Akarere ka Bugesera gafite ikipe kandi ikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashima ikipe ye y’abakobwa yatwaye igikombe ndetse anasuhuza abakinnyi ba Gasabo na Gisagara mbere y’umukino

Nyirangirababyeyi Marie Solange umutoza w’ikipe y’abagore ya Bugesera yashimiyeAkarere ko ntacyo katabakorera kuko kabemereye no kububakira ikibuga.

Ikipe y’abagore ya Bugesera ku mukino wa nyuma yatsinze Gicumbi ku maseti 3 kuri 1.

Mu bagabo Gisagara niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gasabo ku maseti 3 kuri 1

Ibihembo byatanzwe

  • Ikipe ya mbere: Igikombe + 130,000 Frw
    • Ikipe ya kabiri: 80,000 Frw
    • Ikipe ya gatatu: 50,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up