Nyakariro:Barinubira gutanga amafaranga yo kuzana amazi mu ngo ahubwo akajyanwa mu mudugudu Gitifu atuyemo

Ayo matiyo niyo ageza amazi mu Mudugudu Gitifu w’Akagari atuyemo mu gihe abaturage batanze amafaranga bategereje amaso agahera mu kirere

Abaturage batuye mu Kagari ka Gishore mu midugudu ya Matyazo na Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana  baratakamba basaba ubuyobozi kubafasha bagasubizwa amafaranga yabo batanze  ntibahabwe amazi ahubwo akajyanwa mu mudugudu utuwemo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo ari we Musanayo Felicité.

Aba baturage bavuga ko batunguwe nuko basabwe n’ubuyobozi bw’Akagari amafaranga ibihumbi 50 kuri buri muturage,kugira ngo bagezweho amazi meza na WASAC stasiyo ya Kanombe, ariko bagatungurwa nuko amazi yajyanwe mu mudugudu wa Rusagara kandi abahatuye nta mafaranga batanze.

Aba baturage bemeza kandi ko uwugerageje kubaza impamvu badusubizwa amafaranga yabo, ubuyobozi bumureba nabi, ariko andi makuru ikinyamakuru impamba.com gikesha abaturage avuga ko hari bamwe mu baturage bagiye kurega ubuyobozi bw’Akagari ka ka Gishore bwanze kubasubiza amafaranga yabo kandi batarahawe amazi.

Bavuga ko nta cyizere bagifite ko bazahabwa amazi kuko bakeka ko amazi bagombaga guhabwa umuyoboro wayobejwe agahabwa Umudugudu wa Rusagara utuwemo n’umuyobozi w’akagari kabo.

Mu kwezi kwa munani 2018 basabwe gucukura aho amatiyo azashyirwa hamwe hashyirwamo amatiyo ahandi ntiyashyirwamo.

Umuturage utuye mu mudugudu wa Matyazo (wanze ko amazina ye atangazwa) yabwiye impamba.com ko bafite impungenge z’amafaranga yabo batanze ngo bahabwe  amazi kuko ubuyobozi budashaka kuyabasubiza kandi nta mazi babonye.

Uyu muturage yavuze ko umuntu ugerageje kugaragaza icyo kibazo abayobozi bavuga ko afite imyumvire mibi.

Yakomeje avuga ko batanze amafaranga we na bagenzi be, ariko bagategereza amazi none hakaba hashize imyaka irenga ibiri nta cyizere ko bazayahabwa.

Imyobo abaturage bacukuye

Uyu muturage yagize ati “badukoresheje inama muri 2016 umuyobozi w’Akagari  atubwira ko buri muturage agomba gutanga amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo batugezeho umuyoboro w’amazi kuko twari tuyakeneye cyane abaturage benshi twarayatanze, ariko ntitwabona amazi,twakomeje kubaza impamvu twatanze amafaranga ntibatugezeho amazi ntibayaduhe ahubwo bakarenga bakayajyana kwa Gitifu n’umudugudu atuyemo kandi bo nta mafaranga batanze,barongera badusaba ko ducukura imyobo bazashyiramo amatiyo turabikora ku buryo nkanjye nakoresheje amafaranga ibihumbi 20, ariko nabwo turategereza turaheba none uko ubibona imyobo twacukuye yarasibye kandi nta cyizere ko tuzabona amazi”.

Abaturage bavuga ko niba bitagishobotse ko bahabwa amazi ubuyobozi bw’Akagari bukwiye kubasubiza amafaranga yabo.

Umwe mu baturage arasanga ubuyobozi budakwiye kubima amafaranga yabo kuko amazi bashakaga ntayo babonye kandi ko bamenye amakuru ko WASAC itangira amazi ubuntu ntamafaranga ica abaturage,yagize ati “Badusabye gutanga amafaranga, kuva twayatanga muri 2016, ariko ntiturahabwa amazi twari twemerewe kuko ubuyobozi bwatwizezaga ko tuzahita tubona amazi, ariko kugeza n’ubu nta mazi twabonye turasaba ko badusubiza amafaranga yacu niba bataduhaye  amazi, nibadusubize amafaranga yacu,muzatubarize impamvu bahisemo kujyana amazi mu Mudugudu Gitifu atuyemo ? Twebwe twatanze amafaranga bakayatwima kandi nta cyizere cy’uko tuzayabona  kandi twanamenye amakuru ko WASAC nta mafaranga yigeze ica abo mu mudugudu  Gitifu atuyemo kandi nta mafaranga batanze na make tukibaza impamvu batwaka amafaranga ntiduhabwe amazi ahubwo bakayaha abatarayatanze bakwiye kudusobanurira niba barakoresheje amafaranga yacu mu kujyana amazi aho Gitifu atuye”.

Musanayo Felicité, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishore avuga ikibazo cy’amafaranga aba baturage bavuga ko batanze ari ayo bagombaga kwifashisha mu mirimo yo kugeza amazi kuri abo baturage, ariko ko bakomeje ubuvugizi kugira ngo bahabwe amazi bashaka.

Musanayo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “amazi twagomba kuyabwa mu byiciro bibiri kuko habanje umuyoboro umwe undi wagombaga gukorwa kandi turimo turavugana na WASAC kugira ngo nabo babone amazi kuko natwe biraduhangayikishije kuba abaturage batabona amazi, abo bavuga iby’amafaranga bo ni abantu bake bagera ku munani bitewe n’imyumvire bumva ko ngo basubizwa amafaranga yabo kandi amafaranga bayatanze kuko WASAC yari yadusabye kugaragaza uruhare rw’abaturage kugira ngo baduhe amazi kandi nabo impamvu bavuga ni uko nta mazi babonye bayabonye ntibaba bagishaka ko basubizwa ayo mafaranga”.

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Kanombe burahakana ko nta mafaranga yatswe abaturage bo mu Kagari ka Gishore  kugira ngo bahabwe amazi, bukemeza ko hari abaturage badafite ibyangombwa by’ubutaka batumye umuyoboro wa kabiri udakorwa.

Mukiza Anaclet uyobora WASAC ishami rya Kanombe avuga ko abayobozi bakwiye gufasha abaturage badafite ibyangomwa by’ubutaka kubibona kugira ngo bahabwe amazi ndetse akemeza ko nta mafaranga y’abaturage WASAC ifite kandi ko bakwiye kuyabaza abo bayahaye.

Uyobora WASAC ishami rya Kanombe yagize ati “ntabwo twigeze dusaba abaturage gutanga amafaranga, abo bayahaye nibo bireba kuko WASAC ntabwo yigeze isaba abaturage amafaranga, bazayabaze abayabatse, ariko ibyo kubaha amazi byo twasanze harimo ibibazo kuko iyo tugiye gutanga amazi tubanza kureba niba aho tuyajyanye bazayakoresha, hariya twasanze hari bamwe mu baturage badafite ibyangombwa by’ubutaka kandi batabifite ntibayahabwa,ubuyobozi bugomba kubafasha bakuzuza ibisabwa byose kugira ngo tuyabahe ,ibindi twabasabye ni ugucukura aho tuzashyira amatiyo, ntabwo ari ngombwa gutanga amafaranga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up