Abaperezida bifurije Félix Tshisekedi amahirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora DRC

Perezida Magufuri wa Tanzaniya umwe mu bifurije Félix Tshisekedi ishya n’ihirwe

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bifurije ishya n’ihirwe Félix Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, watangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida atavuzweho rumwe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, nubwo bwose Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wayanenze.

Uyu muryango watangaje ko ufite impungenge zikomeye ku byayavuyemo.Urukiko rw’itegeko-nshinga rwanzuye ko Tshisekedi ari we watsinze ayo matora, rumaze gutesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu bari bahanganye.

Fayulu yavuze ko Tshisekedi yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila.Gusa uruhande rwa Tshisekedi rurabihakana.

Mu boherereje ubutumwa bw’ishimwe uyu mukuru w’ishyaka UDPS, barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Magufuli wa Tanzaniya na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo nk’uko ikinyamakuru muhabura.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ramaphosa yasabye impande zose “kubaha icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga no kwiyemeza gukomeza urugendo rwo gutsimbataza amahoro”.

Umuryango w’iterambere w’ibihugu 16 byo mu majyepfo y’Afurika, SADC, Kongo ibereye umunyamuryango, na wo wishimiye icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo rwatangaje ko Tshisekedi ari we watsinze ayo matora.

Mu itangazo washyize ahagaragara, wasabye ko abaturage ba Kongo bose bakwiye gushyigikira perezida watowe muri gahunda ye yo gutuma hakomeza kubaho “ubumwe, amahoro n’ituze”.

Martin Fayulu ashimangira ko ari we “perezida wemewe n’amategeko”
Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, wateganyaga kohereza intumwa muri Kongo kuri uyu wa mbere, wamaze gusubika iyo gahunda.

Ku wa gatanu, uyu muryango wari wasabye urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo kudafata icyemezo ku byavuye mu matora ya perezida bitavuzweho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *