Shampiyona y’Igihugu ya Rugby izatangira muri Werurwe, herekanywe umuterankunga wayo

Kamanda Tharcisse Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda (hagati) asubiza ibibazo abanyamuryango bamubazaga

Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wa Rugby izatangira muri Werurwe, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 nibwo byatangajwe ko Ishuri Rikuru rya “Akilah Institute ‘ari ryo muterankunga w’iyi shampiyona.

Kamanda Tharcisse, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko iyi nkunga izafasha mu migendekere myiza ya shampiyona ya Rugby aho izafasha amakipe kugera ku bibuga.

Inkunga Akilah Institute yatanze isaga ibihumbi bine by’Amadolari, azakoreshwa mu kugera ku bibuga, kugura imiti n’ibindi bizatuma iyi mikino igenda neza..

Mbere y’uko shampiyona iba muri Werurwe, muri Gashyantare 2019 hazaba imikino ibanziriza shampiyona.

Shampiyona y’Igihugu ya Rugby izatangira tariki ya 2 Werurwe 2019, ikaba yari isanzwe yitabira ni umunani, ariko hakaba hashobora kwiyongeramo andi makipe atatu harimo: Iya Burera Tigers, iya Rwamagana n’iya Tumba College.

Shema Serge umuyobozi w’ikipe ya Thousand Hills RFC, yavuze ko Akilah asanzwe ari umuterankunga wa Rugby kuba n’uyu mwaka yagarutse ari ibintu byo kwishimira.

Shema Serge umuyobozi w’ikipe ya Thousand Hills RFC

Mu nama yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Rugby kuri iki Kicyumweru habayeho kwerekana umuterankunga wa shampiyona no kwemeza igihe itazangirira, ibindi byagarutsweho harimo gusaba amakipe gushaka ibyangombwa by’ubuzimagatozi, hashimirwa ikipe ya Lion de Fer yamaze kubona ubwa burundu, ikipe ya Muhanga ifite ubw’agateganyo na Puma ikomeje kubushaka ndetse no gutegura imbangukiragutabara (ambulance) aho imikino yabereye.

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up