Ntarama:Bemeza ko kutabwizanya ukuri mu bashakanye ku mafaranga bakorera bidindiza imiryango

Mukantwari Bertirde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama

 

Bamwe mu bashakanye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bavuga ko kutabwizanya ukuri hagati y’abagabo n’abagore ku mafaranga baba bakoreye bitatuma imiryango itera imbere, ni mu gihe ababwizanya ukuri bari kwiteza imbere.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Ntarama bemeza ko batajyaga baha agaciro guteguran ibikorwa hagati y’abashakanye, bigatuma badatera imbere.

Nyampinga Diane, utuye mu Kagali ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko mbere we n’umugabo we bajyaga bahinga batumvikanye ku byo bazahinga, bityo basarura ntibigire icyo bibamarira, ariko nyuma y’uko batangiye kujya babyumvikanaho ubu iterambere ryabo riri kuzamuka, ariko kandi akanenga imiryango usanga itabwizanya ukuri ku bikorwa bakora.

Nyampinga yagize ati “ubu twasobanukiwe ko ntawugomba gucisha ku ruhande umusaruro, none turi kugenda dutera imbere, kandi ndanenga abagabo n’abagore batabwizanya ukuri, ndetse batumvikana uko bazakoresha imitungo”.

Uwimana Théogène, nawe wo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko mbere bagiraga uburangare mu kwita ku murimo, kandi ntibashyire hamwe bigatuma bahinga batumva ko bakuramo amafaranga yabateza imbere, ariko ubu nyuma yo kwigishwa ko gushyira hamwe k’umugore n’umugabo biba intandaro y’iterambere, ubu bari kugenda batera imbere, ati “nacungaga imyaka yeze, nkagira iyo mfataho nkabeshya Madamu ko ngiye kuyigurisha hari indi mishanga ngiye gukora, nyamara ngiye kuyinywera ubu rero si ko bikimeze”.

Théogène akomeza avuga ko uretse gushyira hamwe ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, hari n’abatabwizanya ukuri ku mafaranga baba bakoreye ati “ntabwo bikwiye ko hari abantu batabwizanya ukuri ku mafaranga baba batakoreye, kuko bituma batabasha gupangana gahunda y’uko bakoresha amafaranga”

Mutesi Beaty uyobora umuryango International Alert mu Rwanda, ugenzura uko uburinganire bwubahirizwa mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko uburinganire buhawe agaciro mu buhinzi n’ubworozi imiryango yatera imbere, ati “twifuza ko nta mugore wacisha ku ruhande umusaruro, cyangwa ngo umugabo nawe awucishe ku ruhande, kuko bidindiza imiryango, abagabo n’abagore nibajya bumvikana ku bihingwa bagomba guhinga n’uko bazakoresha umusaruro bazabona, ari byo bizateza imbere imiryango, kandi nib wo bukangurambaga dukomeje gukora mu baturage”.

Ubukangurambaga ni nabwo bugarukwaho n’umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungokamere mu Karere ka Bugesera Jean Damascene Sijyenibo, avuga ko bakomeje ubukangurambaga ku batuye aka karere by’umwihariko abagize imiryango, kujya bagira uruhare mu byo baba bagiye gukora, kugira ngo barusheho kugera ku iterambere no kugira ngo barandure ingeso yo kudashyira hamwe irangwa muri imwe mu miryango, agira ati “dukomeje gukora ubukangurambaga mu miryango, twifuza ko abagize umuryango bajya bagira uruhare rusesuye mu gutegura ibikorwa by’iterambere bazakora, ibihingwa bazatera mu murima, yaba umugore, umugabo ndetse n’abana bakabiganira mbere, kandi ntibanahishanye ibyo baba bakoreye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up