Nyanza: Abadepite basabwe gukorera ubuvugizi za Sacco zigahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga

Itsinda ry’abadepite riyobowe na Hon Sheikh Musa Faziri HARERIMANA, rije gusura Sacco Tuzamurane Mukingo

Abakora muri SACCO  ziri mu mirenge y’Akarere ka Nyanza barasaba Abadepite umutwe w’Inteko Nshingamategeko gukorera buvugizi  za Sacco kugira ngo zibashe kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo byakorohereza abazikoramo gutanga serivisi  zihuse ku baza bagana ibi bigo by’imali biciriritse baje kwaka inguzanyo, kubitsa no kubikuza.

Umuhoza Josiane Umucungamutungo wa “Sacco Tuzamurane Mukingo” iri mu Murenge wa Mukingo Akarere ka Nyanza, yagaragarije itsinda ry’Abadepite riri gusura ibikorwa bitandukanye byo mu Tugari twose turi muri aka karere  riyobowe na Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko,Sheikh  Musa Faziri Harerimana, ko kuba Sacco zigikoresha uburyo butari ubw’ikoranabuhanga mu guha serivisi abakiliya bazigana, ari kimwe mu mbogamizi zituma abagana  za Sacco batinda guhabwa serivisi baba baje bakeneye guhabwa.

Umuhoza Josiane umucungamutungo wa Sacco Tuzamurane Mukingo wambaye agakote k’umukara na baji mu ijosi, asaba abadepite gukorera ubuvugizi za Sacco kugira ngo zihabwe ibikoresho by’ikoranabuhanga

Umuhoza yagize ati“abakora muri Sacco turacyafite imbogamizi kuko turacyuzuza amafisi ya bakiriya dukoresheje Intoki, reba nawe  kuzuza amafishi ya kiriya ibihumbi icumi (10.000) dufite  dukoresheje intoki,  ibyo rero bituma abatugana batinda guhabwa service ndetse bikaba bishobora no kubagiraho ingaruka ku iterambere ryabo bitewe n’uwo mwanya baba batakaje mu gihe baba bagitegereje guhabwa serivise bakeneye. None nkaba nasabagako mwadukorera ubuvugizi nk’intumwa za rubanda  izi za Sacco zikaba zahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo ikibazo cyo gutinda guhabwa service kub aza batugana gikemuke”.

Nyuma y’uko izi ntumwa za rubanda zigejejweho zimwe mu mbogamizi zishobora gutuma abagana za Sacco batabonera ku gihe serivisi baba bakeneye ndetse bikaba bishobora no kugira ingaruka ku iterambere ry’umuturage, Visi Perezida w’Inteko Nshinga mategeko umutwe w’abadepite Sheikh Musa Faziri Harerimana ari nawe uyoboye itsinda ry’intumwa za rubanda ziri gusura ibikorwa bitandukanye biri mu tugali two mu Karere ka Nyanza  ya gize ati “ iki ni ikibazo nk’itsinda turi kumwe muri ibi bikorwa  tugomba gukorera ubuvugizi”.

Nk’uko bikomeza kugarukwaho na Visi Perezida w’inteko Nshinga mategeko umutwe w’abadepite Sheikh Harerimana  Musa Faziri avuga ko kugeza ubu  za SACCO zo muri Nyanza atarizo zonyine zikeneye gukorerwa ubuvugizi gusa bwo guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane ko usanga muri Sacco  zose 416 ziri mu mirenge  yose igize igihugu  zitaragera ku rwego rwo gutanga serivisi ku bazigana hakoreshejwe uburyo  bw’ikoranabuhanga.

Usibye ibivugwa n’iyi ntumwa ya Rubanda kandi  ikibazo cya SACCO kikaba cyaranagarutswe ho mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, aho kubera kutagira ikoranabuhanga usanga hari bamwe mu bazigana batwara amafaranga y’inguzanyo bakazambura ntihabeho gikurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up