Dr Gatare arahamya ko mu mashuri makuru na za kaminuza ari hamwe mu ho bavana amaraso

Abanyeshuri ba Africa Leadership University mu gikorwa cyo gutanga amaraso

Dr Swaibu Gatare, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso gikorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko  mu mashuri makuru na za kaminuza ari hamwe mu ho babona abantu benshi batanga amaraso yo kugoboka abarwayi.

Dr Swaibu yavuze ko ari imwe mu mpamvu zatumwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, baza muri Africa Leadership University kugira ngo abanyeshuri bigamo batange amaraso ku buntu, akaba  ari gahunda bagira no mu bindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera. Yavuze ko mu banyeshuri basaga 500 biga muri Africa Leadership University abasaga 300 ari abanyamahanga baje kwiga muri iyi Kaminuza imaze imyaka mike itangiye gukorera mu Rwanda kuko ishami ryayo ryatangiye muri 2017.

Uyu muyobozi yagize ati “iyo tubonye kaminuza nk’iyi ya Africa Leadership University ni amahirwe kuri twebwe kubona abantu bari hamwe tukabagezaho ubutumwa bwo gutanga amaraso, ariko na none nka Minisiteri y’Ubuzima tuboneraho no gutanga ubutumwa kuri serivisi z’ubuzima  ziri hano mu gihugu cyane cyane ko nka hano muri Africa Leadership University usanga mu banyeshuri 580 barenga bari hano, abanyeshuri barenga 300 aba ari abanyamahanga benshi aba ari bashya tubabwira servisi z’ubuzima dufite”.

Dr Gatare Swaibu umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso

Dr Gatare avuga ko u Rwanda ruri ku rugero rwiza rwo gutanga amaraso kuko biri ku kigero cya 96 ku ijana.

Diane Cyuzuzo umunyeshuri muri Africa Leadership University yabwiye abanyamakuru ko yabonye ubutumwa bubasaba kuza gutanga amaraso arabyishimira mu rwego rwo gufasha abarwayi.

Diane Cyuzuzo yishimiye gutanga amaraso

Cyuzuzo yavuze ko nta muntu ukwiye gutinya gutanga amaraso kuko mbere yo kuyatanga abaganga babanza gusuzuma umuntu ati “hano nta bwo abanganga bakwemerera gutanga amaraso utabikwiriye, barabanza bakabapima bakareba niba mwabishobora bitewe n’amaraso ufite muri wowe”.

Iyi gahunda yo gutanga amaraso isanzwe ikorerwa mu bigo bitandukanye ikaba izakomeza mu rwego rwo kugira ngo hakomeze kuboneka amaraso yo kugoboka abarwayi.

Nyuma bahabwaga ibyongera gutuma bagira imbaraga
Gutanga amaraso ni ukurengera ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up