EP Buramira: Gutwara ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Rulindo no gutsindisha byahateje ubucucike muri 2019

Abana baribitabiriye bakeye mu mwenda w’ishuri

Ikigo cy’amashuri abanza cya Ep Buramira kiri mu Karere ka Rulindo kiri mu bifite abana benshi bitewe n’uko gitsindisha neza ndetse no gutwara ibikombe mu mikino mpuzamashuri (interscolaire).

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2019 nibwo ikinyamakuru impamba.com cyageze ku ishuri ry’i Buramira gisanaga abana n’ababyeyi ari urujyanuruza.

Mbatezimana Ignace, umuyobozi w’iri shuri rya EP Buramira yagize, ati “Itangira ry’amashuri 2019 ryagenze neza kuko twari twariteguye ku bijyanye n’isuku n’ibikoresho muri rusange.Ababyeyi bitabiriye gutangiza abana cyane cyane abari bazanye abana bavuye ku bindi bigo bashaka kwiga hano n’abahasanzwe bishimira ko iki kigo kiri mu bigo byitwara neza mu mitsindishirize ,gutoza abana muri gahunda y’itorero, indangagaciro, imikino n’imyidagaduro ndetse n’umuco” .

Yakomeje agira ati “iki kigo gifite ibikombe cyahawe mu mikino itandukanye ndetse nk’abana bakaba bikundira Itorero ryacu dufite ryitwa Indatwa za Buramira ryageze ku rwego rw’intara mu marushanwa y’umuco mu mwaka wa 2017 na 2018”.

Bimwe mu bikombe iri shuri ryatwaye

Ruhumuriza Innocent, umwarimu ushinzwe imikino ubwo yabazwaga ibanga ry’uko abona ibi bikombe yasubije ati :”Abana bacu tubategura kare ,mu masaha yo gukina tugakorana imyitozo ibategura mu mategeko agenga imikino.Imikino twe twashyizemo imbaraga ni Handball na Basketball ku bahungu n’abakobwa dutwara ibikombe ku rwego rw’Akarere.

Ishuri ribanza rya Buramira ni ishuri rya leta, akaba ari kimwe mu bigo 12 biri mu murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo. Iri shuri ku munsi w’itangira ryari ririmo abana 990 Abakobwa 496 n’abahungu 494 kandi bari bacyandika abandi bana bari kuza kuryigamo;

Rigizwe n’abarimu 19 ubariyemo umuyobozi w’ikigo , abagabo 8 n’abagore 11 rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 1984 Kugeza magingo aya.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up