Bugesera: Muri “Seruka Youth Cup” ya Mutarama 2019 hazagaragaramo n’abasiganwa ku maguru

Bamwe mu bana bitabiriye Seruka Youth Cup ya 2018

Tariki ya 19 Mutarama 2019 i Nyamata mu Karere ka Bugesera hazabera amarushanwa y’umupira w’amaguru mu mushinga witwa “Seruka Youth Cup” ugamije gufasha abana gukina guhera ku myaka 4 kugeza kuri 16.

Hategekimana Hubert, Umuyobozi wa Seruka Youth Cup  yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize hakinwa umupira w’amaguru gusa, ariko umwihariko ugiye kugaragara mu mikino izabera i Nyamata ni uko hazaba n’imikino ngororamubiri (athletics).

Hubert avuga ko iki ari igikorwa ngarukakwezi kigamije gufasha abana kubona uko bakina, uko kizajya kigera mu Karere runaka hazajya hakinwa imikino abana b’ako karere biyumvamo cyane. Hubert ukuriye uyu mushinga yatanze urugero avuga ko nko mu Karere ka Rubavu hashobora kubera amarushanwa yo koga (swimming).

Hategekimana Hubert, Umuyobozi wa Seruka Youth Cup

Muri iyi mikino izabera i Nyamata mu Bugesera amakipe y’umupira w’amaguru amaze kwiyandisha harimo 50 y’abana b’abahungu n’atanu y’abakobwa.

Amakipe y’umupira w’amaguru mu bana azitabira

1. Impanga Youth Sport
2. St Trinite FC
3. Rafiki International School
4. Nyabagendwa FC
5. Nyabivumu FC
6. Rapid FC
7. Urumuri FC
8. Imena FC
9. Israel FC
10. Rennes FC
11. Umuyaga FC
12. JMT
13. The Winners FC y’i Rusororo akaba ari na yo kipe izitabira itari iyo mu Karere ka Bugesera.

Abana bakina mu mikino ya Seruka Youth Cup ni abari hagati y’imyaka 4 na 16, irindwi n’umunani, icyenda n’icumi na 11 na 12.

Ikipe ya mbere mu mupira w’amaguru izahabwa igikombe hakaba hashobora kuziyongeramo n’ibindi bihembo.

Ubwo Hategekimana Hubert, Umuyobozi wa Seruka Youth Cup yabazwaga intego y’iyi mikino yasubije ati “intego ni ukugira ngo abana bakine si ukubaha amafaranga”.

Seruka Youth Cup ni uburyo bwashyiriweho abana ngo bagaragaze impano zabo abafite impano bakomeze bigaragaze. Icyo abayitangije bakora ni ukubwira abashinzwe kureba abakinnyi cyangwa abatoza kuza bakarebamo abana ubona bafite impano ziri hejuru bakaba babashyira mu mashuri yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up