Gakenke: Nikobahoze ngo arinubira kudahabwa amafaranga Perezida Kagame agenera abasaza

Nikobahoze Paulo usaba inkunga ya VUP

Nikobahoze Pawulo  bita “Rusaku”  w’imyaka isaga 90 wo mu Murenge wa Muzo Akagari ka  Mubuga mu Mudugudu wa Butambwe mu Karere ka Gakenke aratabaza nyuma y’uko atajya agenerwa amafaranga ya VUP kandi atishoboye ngo ubuyobozi bwo bukavuga ko yishoboye.

Nikobahoze wibana mu nzu y’amategura, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko abangamiwe nuko agiye kuzapfana agahinda k’uko yirengagijwe ngo  ntahabwe inkunga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agenera abasaza kandi nawe akuze ku buryo ntacyo akimarira.

Nikobahoze mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize, ati “banyimye VUP ngo ndishoboye, kandi namwe murandeba ntacyo mbakinze nshaje nshiramo amenyo n’amaso yavuyemo, singira kivurira.”
Uyu musaza avuga ko ari we usigaye ku isi y’abazima mu bantu bavukana nawe, ubu akaba ari nta yandi mikoro afite usibye gusaba ubufasha.

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru impamba.com  ko uyu musaza ashobora no kumara ukwezi atoze kandi ko uretse na VUP yari akwiye kwitabwaho n’inzego zimwegereye akanakorerwa isuku akagezwa kwa muganga kuko atuye ku musozi uteganye na Misiyoni ya Janja aho babona ubuvuzi bw’ibanze cyangwa se akagezwa ku bitaro bya Shyira biri ku birometero nka 25 uvuye iwe.

Icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Muzo bubivugaho

Gasasa Evergiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Muzo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa telefone kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, yavuze ko icya mbere abaturage bakwiriye guhindura imyumvire bakamenya ko nta mafaranga ahari agenerwa abasaza ahubwo ari inkunga y’ingoboka ihabwa abantu bo mu cyiciro cya mbere batishoboye, aho ugifite imbaraga ahabwa imirimo naho utazifite akagenerwa amafaranga.

Ikindi yavuze cyagaragaye ni uko hari abantu bakuze bafite abana bishoboye, ariko bakumva ko bakeneye amafaranga ahabwa abatishoboye.

Ikibazo cya Nikobahoze Paulo yavuze ko azagisubiza neza yamaze kumusura akamenya ko koko atishoboye kuko Umudugudu wa Butambwe uri mu midugudu ituwe n’abaturage bishoboye kuko hari ubutaka bwera. Gasasa yakomeje avuga ko buri mwaka hari abantu bongerwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka bitewe n’amakuru aba yatanzwe.

Umunyamakuru wa impamba.com Isaac André ubwo yasuraga Nikobahoze iwe mu Karere ka Gakenke

Mu mateka yo kwa Nikobahoze, atangaza ko sekuruza yari umwana watowe n’abahinzi Igisiga kimutaye kimukuye aho nyina yari yamurambitse ari guhinga, maze biza kukuvamo imvugo yogeye ngo “Ni Abahembe bo kwa Gisiga cya nyahinga”.
“Nikobahoze” akaba ari uwo mu inzu y’abahembe ba Gisiga cya Nyahinga cyahinze kigatahukana umwana.
Nikobahoze avuga ko bamwita “Rusaku” kubera ko afite ijwi riranguruye kuva kera kugeza n’ubu agiye kugira imyaka ijana.
Uyu musaza iyo umubajije imyaka afite avuga ko imyaka ye na we atayizi neza, ariko yibuka ko abatware bimye ari umusore yabakubwira ukumva yegereje imyaka 100 cyangwa ayirengeje.

4 Comments

  • Mutesi Agnes

    Yoooo ahubwo rwose abayobozi babishyiremo imbaraga bamusure vuba kuko umurebye n’uko asa urabona Rusaku adashoboye.Ikindi kdi niba aba mu nzu wenyinenk’uko iyi nkuru ibivuga akwiye kubabwa hafi ejo atazagira ibibazo ari wenyine .Murakoze

  • Uwera Betty

    Muzehe Nikobahoze akwiye gufaahwa pe,kuko unamurebye urabona ko ntawe umwitaho afite.Abayobozi babifite muri gahunda nk’uko babivuze bakwiye kwihutira kugerayo kuko arababaye.

  • Rugenera Tom

    Ariko koko ubu uyu musaza aritakisha…. Gitifu nacyemure ikibazo -isibo ry’aho Rusaku atuye rimwiteho nabyo byaba byiza.
    Naho VUP ni batayimuha ubwo ntanundi uzaba uyihabwa aho atuye.
    Ariko namwe banyamakuru ndabagarukaho …muzakurirane mumenye niba Gitifu hari icyo yakoze muri iki kibazo kuko bavuga ko bagiye gucyemura ibibazo bikarangirira aho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up