Kamabuye:Barinubira kutagira ishuli ry’imyuga

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Bugesera rukora akazi k’ubunyonzi

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kamabuye na Ngeruka mu Karere ka Bugesera, ruvuga ko iterambere ryarwo ribangamiwe no kuba nta shuli ry’imyuga riba muri iyi mirenge.

Shumbusho Théogène, umusore wo mu Kagari ka Burenge mu Murenge wa Kamabuye, mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “ikibazo dufite ni ishuli ry’imyuga, kuko nk’ubu nkanjye ndi umusore, nagakwiye kuba narize imyuga nko gusudira nkaba nakora iyo mirimo, ariko kubera nta shuli ribyigisha riri hafi, nabuze uko mbyiga”.

Niyodusaba Mariya na we ni umwe mu rubyiruko, agira ati “kugira ngo tubone ahantu twigira imyuga twifuza, bisaba ko tujya kwiga i Nyamata cyangwa ku Ruhuha, kandi aho hose ni kure, hagakwiye kubaho ubuvugizi tukabona ishuli kabone n’iyo ryaba rimwe gusa muri iyi mirenge yacu, tukabona aho twiga imyuga yaduteza imbere”.

Niyitegeka Dative, umwe mu babyeyi, yagize ati “abana bacu batabashije gukomeza kwiga amashuli makuru, barangiza abanza bakaza bakicara bagahinga gusa, kandi nyamara twakabohereje bakiga imyuga, nimudukorere ubuvugizi, babone aho bakwiga imyuga ntibakadukenere mu maso”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere nibusanga abaturage baragishyize mu byihutirwa bakeneye, buzahita bububakira ishuri ry’imyuga bunashingiye ku ngengo y’imari bwaba bufite, ati“ntabwo uko abantu bifuje ishuli ry’imyuga ryahita riboneka, ariko mu bitekerezo abaturage bari gutanga ku byo bifuza ko byakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaka, nidusanga ishuli ry’imyuga bararishyize mu byihutirwa, tuzaribaha, bitewe n’uko ingengo y’imari izaba ihagaze”.

Richard Mutabazi akomeza avuga ko, bazifashisha n’abafatanyabikorwa b’akarere, mu gukemura ikibazo cy’amashuli y’imyuga kuko nabo bari mubajya bafasha mu gushakira umuti bimwe mu byifuzo by’abaturage.

Umurenge wa Kamabuye n’uwa Ngeruka ni imirenge ibiri ihana imbibi, aho uwa Kamabuye wo unahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up