Abasirikare ba Gabon bahiritse Leta

Abahiritse ubutegetsi babyukiye kuri Radio y’Igihugu bavuga ijambo

 

Abasirikare bafashe ahantu h’ingenzi mu butegetsi  bwa Gabon harimo na Radio, bavuga ko bagenzura Libreville kandi ko ibintu byahindutse.

Ikinyamakuru Gabonactu kiravuga ko itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu ariryo ryatangaje ko ryafashe ubutegetsi ku ngufu.

Nyuma yo gufata radio, Lieutenant Ondo Obiang Kelly usanzwe wungiriije umuyobozi mu ngabo zirinda Perezida Bongo niwe wasomye itangazo ry’iki gikorwa cyabo.

Yavuze ko mu masaha make bashyiraho Inama y’igihugu yo gusubiza ibintu ku murongo

Inzira zigana aha kuri Radio zirafunze, ndetse ngo humvikanye amasasu hafi y’inyanja muri Libreville.

Lieutenant Ondo Obiang yavuze ko bafashe ubutegetsi bagamije kugarura Demokarasi no ‘kubohora’ abaturage ba Gabon.

Uyu musirikare yavuze ko bashingiye ku buzima buhagaze nabi bwa Perezida Ali Bongo utagishoboye inshingano nk’Umukuru w’Igihugu. No kuba ngo abamuri hafi bakomeza kumugira umuntu ukomeye kandi atagifite intege z’umubiri nk’uko ngo byagaragaye avuga ijambo ry’umwaka.

Yavuze ko we na bagenzi be bashingiye ku kuba hari abagenerali bananiwe kurengera abaturage ahubwo bagashyira inyungu zabo imbere, we n’abandi basirikare bafashe umwanzuro wo kuvanaho ubutegetsi bwa gisiviri.

Perezida Bongo uri ku butegetsi kuva 2009, amaze iminsi afite intege nke z’uburwayi, gusa aherutse gutangaza ijambo ryo kwifuriza abaturage umwaka mushya aho ari kwivuriza muri Maroc.

Aba basirikare nyuma yo gusoma iri tangazo bahise bafunga Radio Gabon ntiyongera kuvuga, mu mujyi wa Libreville kuva saa moya z’igitondo humvikanye amasasu menshi bituma abari bazindukiye mu kazi bahita basubira mu ngo zabo.

Gusa ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019,Amerika yohereje abasirikare 80 muri RDC gucungayo umutekano ariko bakanyura muri Gabon akaba ari naho bacumbitse,aha hakibazwa impamvu boherejwe muri Congo ariko bakabanza gukambika muri Gabon none hakaba hahise haba Coup d’Etat.

Guy-Bertrand Mapangou  Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri Gabon yahakanye ko ingabo zafashe ubutegetsi, avuga ko ababigerageje ubu batawe muri yombi kandi ibintu byasubiye mu buryo mu masaha atatu gusa.

Inkuru yo guhirika ubutegetsi bwa Gabon ikaba ari yo yabyutse ari inkuru nyamukuru yaba mu binyamakuru byo mu Rwanda n’ibyo hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up