Abakinnyi barangije amashuri y’Icyiciro Rusange bagaragaje impano bazakomeza kwitabwaho-Frere Camille

Bamwe mu bakinnyi ba Handball bitabiriye iyi myitozo

Mu Rwunge rw’Amashuri  rw’Indatwa n’Inkesha ryamenyekanye ku izina rya “GSO Butare” mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, habereye igikorwa (training camp) cyo guhuza abana b’abanyeshuri basoje amasomo y’Icyiciro Rusange(Tronc Commun) kugira ngo abagaragaje impano bazahurizwe mu bigo by’amashuri bibifitiye ubushobozi, maze bakomeze kwitabwaho kugira ngo mu minsi izaza bazaserukire igihugu.

Abakinnyi bitabiriye imyitozo mbere y’uko amashuri y’umwaka wa 2019 utangira ni abakina Basketball, Volleyball, Handball n’umupira w’amaguru.

Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda yavuze ko abo bana bahamagawe ku cyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi bityo  batozwa binyujijwe mu ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri.

Frere Camille Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri

Aba bana bakurikiranwe n’abasanzwe bashinzwe kuzamura impano z’abakinnnyi mu mashyirahamwe (Federation) y’iyo mikino ine yatoranyijwe.

Gahima yagize ati “Minisiteri y’Uburezi yashatse ko iki gikorwa kiba, babinyuza muri “Sport Scolaire” bifuje ko hagaragazwa abana bafite impano bagakurikiranwa ku buryo burambye”. Yavuze ko n’ubundi abo bana basanzwe bakina bityo icyari kigamijwe ari uko bahuzwa bagakomeza kwitabwaho ariko bakazajyanwa mu bigo by’amashuri bibifitiye ubushobozi.

Paterne Rwigema ushinzwe siporo muri MINEDUC

Paterne Rwigema ushinzwe siporo muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ikibazo kibangamiye iyi gahunda yo kuzamura abakinnyi bafite impano ari uko hari abazana abana gukina mu byiciro bitari ibyabo kuko nk’ubushije hari habanje gutozwa abiga mu mashuri abanza, ariko bageze no mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye bazana abiga amashuri abanza. Yavuze ko nyuma abo byagaragayeho bazakurikiranwa kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Umukino wa Netball nturi mu yitabiriye iyi myitozo mu gihe usanzwe ugaragara mu mikino mpuzamashuri kuko nta shyirahamwe ryawo riri mu Rwanda, nk’uko Frere Camille yabitangaje.

Indi mikino nka: Karate, Table Tennis, Koga, Cricket, Netball na Badmiton ni imwe mu mikino nayo bazatangamo raporo kugira ngo abayikina nabo bazitabweho..

Gahunda yo gutoza aba banyeshuri yasojwe kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019 mu gihe yatangiye ku wa Kane, yaje ikurikira indi yahuje abiga mu bigo by’amashuri abanza bagera muri 658 hatoranywamo abagera 241 bazakomeza kwitabwaho nyuma yo guhabwa amashuri bazigamo.

Aba bakinnyi bitoreje muri GSO Butare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up