Abaturage ba Congo Kinshasa batoye bakoresheje ikoranabuhanga bwa mbere

Abaturage ba DRC mu gikorwa cy’amatora (Ifoto/Internet)

Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) babyukiye mu matora yo gushaka uzasimbura Perezida Joseph Kabila wagiye kuri uwo mwanya asimbuye se Laurent Désiré Kabila.

Ibiro by’itora byafunguye imiryango saa kumi n’ebyiri za mugitondo mu bice biherereye mu Burasirazuba bw’igihugu nka Goma, Lubumbashi na Kisangani ndetse na saa moya za mugitondo mu bice byo mu burengerazuba bw’igihugu nka Kinshasa.

Abaturage miliyoni 40 nibo biyandikishije kuri lisite y’itora, bemerewe gutora kugeza saa cyenda z’igicamunsi mu Burasirazuba na saa kumi mu Burengerazuba.

Ikinyamakuru actualité cyatangaje ko nk’ahitwa Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, amatora yatangiriye ku gihe ariko mu duce tumwe na tumwe ibiro by’itora bicunzwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Bamwe mu bitabiriye itora bagaragaje imbogamizi mu gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutora, kuko ari ubwa mbere zikoreshejwe muri iki gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kabila yijeje ko amatora agomba kuba mu mutekano, asaba kubahiriza amategeko kugeza igihe ibyavuye mu matora bizatangarizwa.

Mu minsi ishize Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu duce twa Butembo, Beni na Yumbi amatora azaba muri Werurwe aho kubera rimwe n’ahandi.

Kabila yavuze ko igihe icyorezo cya Ebola n’umutekano bizaba bimaze kujya ku murongo, nta kabuza amatora azaba nk’uko ikinyamakuru igihe kibitangaza.

Abakandida 21 nibo bahatanira kuyobora RDC, barimo batatu bahabwa amahirwe nka Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe na Leta ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary w’ishyaka riri ku butegetsi.

Aba bakandida n’abayobozi bashinzwe amatora kuri uyu wa gatandatu bahuriye i Kinshasa ngo beremeranye ko amatora azaba mu mahoro ariko bananiranwa ku munota wa nyuma basaba ko hagira ibihindurwa ku masezerano bagombaga gusinyaho.

Ibyavuye mu matora ya Congo bizatangazwa by’agateganyo tariki 6 Mutarama 2019.

Nibwo bwa mbere muri icyo gihugu hazaba habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu 1960.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *