Hari uburyo bubiri bwo kwipima SIDA bitabaye ngombwa ko ujya kwa muganga

Iki ni ikimenyetso kizajya gishyirwa ahacururizwa serivisi yo kwipima SIDA

 

Hagaragajwe uburyo bubiri bwo kwipima SIDA bitabaye ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga.

Ubu buryo buzwi ku izina rya “HIV Self-Test” bwatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018 mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho Pharmacie 20 zo muri Kigali zizajya zitangirwamo iyi serivisi.

Gukoresha ubwo buryo bwo gusuzuma niba umuntu afite agakoko ka SIDA cyangwa se niba atagafite harimo kwipima ukoresheje amatembabuzi yo mu kanwa no kwisuzuma ukoresheje amaraso.

Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso muri RBC asobanura akamaro k’iyi serivisi yo kwipima SIDA

Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso muri RBC yatangaje ko hari Farumasi (Pharmacie) 20 zo muri Kigali zizajya zigurisha utwo dukoresho dupima niba umuntu afite agakoko gatera SIDA cyangwa se niba atagafite nyuma yo guhugura abazikoreramo.

Ako gakoresho gapima SIDA bitabaye ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga kakaba kagurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4,000Frs).

Bamwe mu bafite Pharmacie zicuruza serivisi yo kwipima SIDA bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Dr Sabin mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yemerera ubu buryo bwo kwipima bukoreshwa mu Rwanda, mu mwaka ushize bumaze kwemerwa bushyirwa mu mabwiriza y’igihugu agenga kurwanya SIDA”.

Yakomeje avuga ko babanje baha uburyo bwo kwipima abantu bari baratoranyijwe mu bigo bitandukanye n’amashuri, muri kaminuza ebyiri,no mu bigo byaba ibya Leta n’ibyigenga bigera ku icumi, hatangwa uburyo bwo kwipima burenga ibihumbi icumi ati “abantu baripima dusanga bigenda neza”.

Uburyo bushya bwatangijwe ku mugaragaro ni uko ibikoresho bikoreshwa bwo kwipima bizajya bicuruzwa muri Pharmacie.

Dr Sabin avuga ko ubu buryo buzafasha abantu bagira isoni zo kujya kwa muganga kwipimisha ndetse n’abantu bagira umwanya muke kubera impamvu zitandukanye.

114 ni nimero yashyizweho ku buryo umuntu ukeneye ubundi bufasha yahamagara nyuma yo kubona igisubizo agakenera ubundi bufasha.

Zimwe muri za Pharmacy zibonekamo iyi serivisi muri Kigali: Pharmacie Sun shine, Pharmacie Nova, Pharmacie Continental, Pharmacie Teta, Kipharma Pharmacie n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *