APE Rugunga irashaka gutangiza Kaminuza (menya n’izindi mpinduka zitegerejwe)

GS APE Rugunga irashaka kujyana n’icyerekezo igihugu cyifuza

Hakozwe inyigo igamije kugena imiterere yo kuvugurura no kongera inyubako mu ishuri rya GS APE Rugunga, ku buryo iri shuri ryazagira na Kaminuza.

Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi bwa APE Rugunga butangaza ko iyo nyigo yari igamije kugaragaza uburyo ubuso bunini budakoreshwa bw’ikigo bwabyazwa umusaruro wakunganira “Minerival” zitangwa n’ababyeyi mu kunoza ireme ry’uburezi.

Iyi nyigo igaragaza ko ingengo y’imari ikenewe kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, ikabakaba miliyoni ebyiri z’Amadolari n’ibihumbi magana arindwi, ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (2,700,000USD = 2,363,145,028.55RWF) ikaba ikubiyemo kuvugurura inyubako zisanzwe mu buryo bw’inyubako zigeretse, kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro, kubaka amacumbi akodeshwa, n’ibindi bijyanye na byo.

Ubuyobozi bwa GS APE Rugunga buvuga ko Ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyo mbonera rikomeje kuganirwaho n’inzego zose bireba harimo: Inteko rusange, Komite ya APE, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa bashoboka. Ngo ibitekerezo byafasha kunoza no gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera na byo bikomeje kwakirwa.

Bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya APE Rugunga: Perezida ni Rusagara Paul, Umunyamabanga akaba Mushabizi Dieudonné naho Umubitsi ni Munyakarambi Charles

Rusagara Paul, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko inteko rusange ari na yo yemeza ibigomba gukorwa, yaganirijwe kuri iki gishushanyo mbonera cyizwe n’abahanga babifitiye ubushobozi, iragishima isaba ko hakomeza kurebwa uburyo cyashyirwa mu ngiro.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga yagize ati “Assemblé general(inteko rusange) twayisabye ko baduha aba “expert” bazi ibijyanye na “finance” kugira ngo turebe ko iyo “Master plan” yashyirwa mu bikorwa, iyo “Master plan” irimo iki muri rusange: Harimo kuvugurura ikigo, igice cyo haruguru y’umuhanda ibumoso hagashyirwa amashuri y’incuke n’abanza, hagati hagashyirwa inzu y’imikino n’imyidagaduro, iburyo hagashyirwa “secondaire” naho munsi y’umuhanda wa kaburimbo hagashyirwa Université, ahasanzwe hatubatse “espace innoccupe” cyangwa ubutaka budakoreshwa hagashyirwa “apartments” kugira ngo zijye zunganira ikigo mu kubona “ revenues” zituma ikigo gikora neza”.

Igice kirimo iyi nyubako nicyo kizubakwamo Kaminuza ya APE Rugunga

Rusagara yavuze ko hari kwigwa uburyo izo nyubako zazubakwa, yaba gushaka inguzanyo, ari ugushaka abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Yakomeje avuga ko inyingo y’iyo nyubako yakozwe n’inzobere mu by’ubwubatsi, yemezwa n’Inteko rusange ndetse binamenyeshwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ishuri ribarizwamo.

Mu bindi ngo biteganywa gukorwa mu kigo cya APE Rugunga harimo kuzana amaraso mashya mu miyoborere y’ikigo kugira ngo icyerekezo cyifuzwa kigerweho.

Mushabizi Dieudonné Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya GS APE Rugunga avuga ko iri shuri rishaka kujyana n’icyerekezo igihugu cyifuza.

Mushabizi yagize ati “APE Rugunga ni ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri kibumbiyemo amashuri y’inshuke, amashuri abanza n’amashuri yisumbuye. Giherereye mu Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ape Rugunga ni ikigo gifite uburambe mu mu burezi, kikaba ari ikigo cyigenga cy’Ababyeyi bibumbiye mu muryango APE Rugunga. APE Rugunga ifite inyubako zihagije zigirwamo, ariko kuva aho gahunda ya Leta yo kwigira ubuntu itangiriye, umubare w’abanyeshuri watangiye kugabanuka,mu gihe APE Rugunga ari kimwe mu bigo byigenga bidakunze guhindagura umubare w’amafaranga y’ishuri, kuko atangwa kugeza ubu amaze imyaka igera kuri 5 adahinduwe. Ku bijyanye n’inyubako z’ikigo, n’ubwo zigaragara ko zigikomeye, usanga zitajyanye n’igihe cyangwa se n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bw’umuryango wa APE bwatekereje ku cyakorwa kugira ngo mbere na mbere umubare w’abanyeshuri wiyongere, ariko n’ibikorwa byo kugendana n’igihe bitekerezwaho”.

GS APE Rugunga ni rimwe mu mashuri yo muri Kigali yamenyekanye mu guha abanyeshuri ubumenyi bunoze ndetse no kugaragaza impano zabo yaba mu gukina no mu guhanga.

Andi mafoto

Ubuyobozi bwa APE Rugunga barasaba ababyeyi gutangira kwandikisha abana babo
Inyigo ngo yamaze kwemezwa n’inteko rusange
Amwe mu mashami yo muri APE Rugunga
Ruguru y’umuhanda wa kaburimbo hazashyirwa amashuri yisumbuye naho mu gice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo hubakwe Kaminuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up