Perezida Museveni yongeye kwemeza ko atarageza igihe cyo kuva ku butegetsi

Yoweri Museveni Perezida wa Uganda(Ifoto/Internet)

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye abatavuga rumwe nawe ko niba hari ufite inzozi zo kumubona ava ku butegetsi, uwo akwiye kurota ibindi.

Perezida Museveni w’imyaka 74 yavuze ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu, ku myaka 33 agiye kubumaraho.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ibi ubwo yari yitabiriye inama ihuza amashyaka muri Uganda, gusa abo mu ishyaka rya FDC bo bakaba banze kwitabira iyi nama.

Museveni wari muri iyi nama, yavuze ko atazava ku butegetsi kugeza igihe azabona ko umugabane wa Afurika ngo ugeze ku mahoro arambye.

Yagize ati “Njya numva abantu barimo Mao (utavuga rumwe nawe), bajya bavuga ngo barashaka kubona Museveni yatanze ubutegetsi, kuri we nicyo kintu kimufitiye umumaro, ariko njye ndatekereza ko ataribyo bifite agaciro.”

Yakomeje agira ati “Aho kuvuga ku gaciro ka Afurika, baravuga gusa ngo amatora, ngo ni nde ugiye kujya ku buyobozi, iyi niyo mpamvu navuze ko mu gihe nzaba nkifite imbaraga, nzakomeza kuyobora. Ntabwo nzava ku butegetsi, iyi niyo impamvu ibibazo bya Afurika bidakemuka, usanga bari bahora bavuga utuntu duto, ngo amatora, ntabwo mfite indi nyungu muri politike kubera ndi umworozi.”

Tariki ya 26 Mutarama 2019, Museveni azaba yujuje imyaka 33 ari ku butegetsi nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza.

Norbert Mao na   Asuman Basalirwa batavuga rumwe na Museveni, baherutse kuvuga ko umunsi umwe bafite inzozi zo kuzabona Museveni ajya kureba undi muyobozi uzaba wamusimbuye, arimo kurahira.

Gusa Museveni we yababwiye ko niba batekereza ko azava ku butegetsi vuba, byaba byiza bagize izindi nzozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up