
Ku munsi wa munani wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 muri Sitade Amahoro warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 APR igize imikino itandatu idatsindwa.
Igitego cya mbere cya APR FC cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe na rutahizamu wayo Bigirimana Issa cyaje kwishyurwa na Micherl Sarpong ku munota wa 82.
Igitego cy’intsinzi kuri APR FC cyabonetse ku munota wa 92 gitsinzwe na Rusheshangoga Michel winjiye asimbuye, ku mupira muremure yatereye ahagana muri koruneri ujya mu izamu ntawundi uwukozeho.
Ikipe APR FC imaze gukina imikino itandatu ya shampiyona idatsindwa kandi yose iyitsindamo ibitego bibiri.
Rayon Sports niyo kipe yonyine imaze kwinjiza APR FC igitego muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 nk’uko ikinyamakuru umuseke kibitangaza.
Muri uyu mukino kandi Nizeyimana Mirafa wa APR yasohowe mu kibuga abonye ikarita yakabiri y’umuhondo ku ikosa yari akoreye umunya Brazil Rafael Da Silva wari winjiye mu kibuga asimbuye Donkor Prosper.
Abakinnyi bakiniye APRFC umukino utangira ni:Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Fitina Ombolenga, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Imran, Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, Nizayimamana Mirafa, Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Issa na Mugunga Yves.
Ku ruhande rwa Rayon Sport mu bakinnye harimo: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abddoul, Manzi Thiery, Iradukunda Eric, RutangaEric, Donkor Prosper, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, ManishimweDjabel, Mugisha Gilbert na Michel Sarpong.