Kagame yongeye kugaragara mu mwambaro wa gisirikare

Perezida Kagame mu mwambaro wa gisirikare i Gabiro (Ifoto/Internet)

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, agaragara yambaye umwambaro wa gisirikare nyuma y’imyaka 15.

Perezida Kagame yaherukaga mu mwambaro wa gisirikare ahagana mu myaka ya 2.000.

Iyo myitozo yiswe “Exercise Hard Punch” yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoreshejwe intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi nk’uko ikinyamakuru kigalitoday dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up