Abaganga 10 b’Abanyarwanda batsinze ikizamini cy’inzobere mu kubaga

Abaganga 85 b’inzobere mu kubaga nibo batsinze ikizamini

Mu Rwanda ni ho habereye umuhango wo guha impamyabumenyi inzobere z’abaganga mu kubaga, mu baganga 10 b’Abanyarwanda bakurikiye amasomo yatanzwe na Kaminuza y’Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo  izwi nka “College of Surgeons of East,Central and Southern Africa” (COSECSA) bose batsinze ikizamini bahawe.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba baganga b’inzobere mu kubaga, wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018.

Dr Diane Gashumba, Ministre w’Ubuzima yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda haje inzobere 14 zavuye mu mahanga zije gutanga ikizamini ku baganga b’inzobere mu kubaga, muri 85 batsinze, Abanyarwanda icumi bose bagikoze bagitsinze.

Bimwe abo baganga bagizemo ubuzobere (specialist) harimo: kubaga  indwara z’abana, kubaga amagufa, kubaga indwara zo mu mutwe n’izindi nyuma y’iminsi bari bamaze biga kugira ngo baba inzobere mu kubaga izo indwara.

Ministre w’Ubuzima yavuze inyungu ziri mu kuba mu Rwanda ariho habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba baganga b’inzobere mu kubaga ati “icyiza ni uko igihugu cyacu giteraniyemo abantu barenga magana atanu ni ikintu cyiza ku bukerarugendo”.

Mu nama  y’iminsi itatu yabereye mu Rwanda mbere y’uko izo mpamyabushobozi zitangwa, ngo yabayemo n’ibiganiro by’ukuntu serivisi z’ubuzima zarushaho kuba nziza.

Kugeza ubu inzobere mu kubaga mu Rwanda zigera muri 64, ariko Ministre w’Ubuzima avuga  ko zikiri nke.

Dr Hakizimana David wamenyekanye mu Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, yavuze ko aya masomo atangirwa mu Rwanda, ariko hakaba harimo ibice bitandukanye.

Dr Hakizimana David umwe mu bahawe impamyabumenyi mu kubaga

Dr Hakizimana yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubusanzwe ari inzobere mu kubaga umugango, ubwonko n’imitsi y’imyakura. Akaba yarakoze ayo mahugurwa umwaka umwe nyuma y’imyaka 6 yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr David Hakizimana yavuze ko yari asanzwe ari umuganga wabyigiye ariko n’aya mahugurwa yari ngombwa kugira ngo abe umuganga wemewe muri aka Akarere.

Ihuriro ry’abo baganga b’inzobere mu kubaga, bikaba biteganyijwe rizagira n’uruhare mu bikorwa byo kwita ku baturage, bikorwa n’ingabo z’u Rwanda bizwi ku izina rya “Army week”.

Umuhango wabereye muri Kigali Convention Center
Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Dr Hakizimana
Abayobozi bafashe ijambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up