Shampiyona y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga yabereye i Kirinda

Mbere yo gukina babanza gusuhuzanya bakoresheje imbago

Shampiyona y’Igihugu ku bafite ubumuga bw’ingingo mu mpera z’icyumweru gishize yakomereje i Kirinda mu Karere ka Karongi aho yari igeze ku munsi wa kane.

Uko imikino yagenze

Nyanza 2-0 Kirinda

Huye 1-0 Kirinda.

Iyi mikino igamije ko abafite ubumuga bose bakina umupira w’amaguru (Football for all league) yatewe inkunga na Ambasade y’u Budage mu Rwanda ikaba izasorezwa i Kigali tariki ya 3 Ukuboza 2018 ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Huye igiye guhura n’ikipe ya Kirinda

Uyu mupira w’amaguru ku bafite ubumuga bigaragara ko ukunzwe kuko aho imikino ibera hose abaturage baza ku bwinshi kureba kuko ukiri mushya mu Rwanda.

Abakinnyi bitabiriye iyi shampiyona baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko icyo yabafashije ari ukwivana mu bwigunge no gusabana n’abandi bityo igisigaye ari uko uyu mukino wakwitabwaho kimwe n’indi.

Imikino ya “Football for all league” imaze gukinirwa mu Karere ka Musanze, Kigali, Gakenke na Kirinda na ho mu mpera z’iki cyumweru izakomereza mu Karere ka Rubavu.

Muri uyu mukino abakinnyi bagaragaza impano bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *