Niba ukora siporo waraye mu nzoga menya ibyago bigutegereje

Dr Bosco Mpatswenumugabo umwe mu bifashishwa mu guhugura abantu uko bagomba kwitwara muri siporo

Dr Bosco Mpatswenumugabo umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ubuvuzi bwa siporo mu Rwanda (ARDMES) aragira inama abantu kwirinda kubyukira muri siporo kandi baraye mu nzoga kuko bigira ingaruka.

Dr Bosco, umuganga mu bitaro bya Kigali byitiriwe Umwami Fayisari (King Faisal Hospital) mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko atari byiza kuza muri siporo mugitondo kandi waraye mu nzoga, ati “ni ukuvuga ngo ikindi “ikonsoma” amazi menshi, ni yo mpamvu mubona umuntu wanyoye inzoga ajya kwihagarika kenshi, si uko aba yihagarika inzoga, ahubwo aba arimo yihagarika amazi amuva mu mubiri, bitewe n’uko “alcol” iba yagiye yangiza rwa ruhande “rukontrola” amazi n’umubiri”.

Uyu muganga yavuze ko ibi biri mu bituma umuntu waraye anyoye inzoga abyuka afite inyota nyinshi bitewe n’uko amazi aba afite mu mubiri aba yamuvuyemo.

Dr Bosco agira ati “rero tureba ibintu bibiri, ku muntu udafite amazi ahagije mu mubiri cyangwa ku muntu udafite isukari ihagije mu mubiri, akajya gukora siporo y’imbaraga nyinshi icyo gihe ubuzima buba buri muri “risk” kuko iyo dukora siporo dukoresha imbaraga cyangwa” “glucose”.

Yavuze na none ibintu biranga umuntu waraye anyoye inzoga birimo kunanirwa kurya (Apetit) kugira ngo ya sukari yatakaye igaruke, ati “icyo gihe rero siporo ishobora kumutera “déshydratation” ya yindi yari yavuyemo noneho akongera gutakaza ayandi, umubiri iyo ugize amazi makeya biba ikibazo gikomeye, akaba ari naho ushobora gusanga yajya muri “Choc”.

Yavuze ko ubwonko bw’umuntu bukoreshwa n’isukari  ndetse ko iyo ubwonko budafite isukari  ko budakora neza.

Dr Bosco yavuze bimwe mu biranga umuntu wagize isukari nke mu bwonko ati “ni cya gihe uzabona umuntu yikubita hasi, biba bivuga ngo amaraso arimo aragera mu bwonko isukari irimo ntabwo ihagije, noneho umubiri ukavuga ngo nubwo ari gake reka ndyamishe uno muntu noneho amaraso abashe gutembera neza agere mu bwonko ka gasukari karimo, ubwonko bukiharire”.

Yakomeje avuga ko hari ibice by’umubiri bifite agaciro gakomeye kurusha ibindi harimo: Ubwonko, umwijima, umutima n’impyiko, ati “iyo ni yo mpamvu usanga umuntu wanyweye inzoga ahaguruka akazengera akikubita hasi”.

Dr Boso avuga ko atari byiza gufata umuntu wanyoye inzoga ngo umujyane muri siporo kuko  umubiri uba watakaje isukari ukagerekaho kujya gutakaza indi.

Dr Bosco yafashe ifoto y’urwibutso n’abantu yahuguye mu mahugurwa yateguwe na Komite Olempike

Uyu muganga ubusanzwe w’inzobere mu kuvura indwara z’amagufa yagize inama atanga ati “ni byiza ko umuntu wanyoye inzoga zikabije yabanza agakira ibyo bibazo afite noneho akajya muri siporo yabanje kubona izindi mbaraga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up