Ishuri rya ES Murama rirashinjwa kwangira umwana gukora ikizamini cya Leta nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umurezi we

Nguwo Cyizere wangiwe gukora ikizamini cya Leta

Cyizere Sebahunde wiga mu kigo cy’amashuri cya ES Murama mu Karere ka Ruhango, yangiwe gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) nyuma y’uko yigeze kugirana amakimbirane n’umurezi we kugeza bamwohereje iwabo bamwita “Umusazi”.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018 ni bwo mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bya Leta, ariko Cyizere Sebahunde yangiwe kugikora akekwaho ko yaba afite ikibazo mu mutwe, ariko umubyeyi w’uyu mwana witwa Sibomana Jean Bosco avuga ko umwana we ari muzima, ko ubuyobozi bw’ikigo cya ES Murama bwakomeje kugenda ku muhungu we kugeza bamubujije gukora ikizamini cya Leta kandi yarishyuye amafaranga yose ndetse n’ubwenge akaba abufite kuko yabaga uwa mbere.

Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Sibomana Jean Bosco umubyeyi wa Cyizere Sebahunde yavuze ko umwana we yigeze kubaza umwarimu ikibazo, mwarimu we abifata nabi kuva ubwo amwishyiramo kugera bamwohereje mu rugo bavuga ko uwo mwana yasaze. Sibomana avuga ko uwo mwana ishuri rya ES Murama ryamwohereje mu rugo, nyuma asubira ku ishuri nta kimenyetso na kimwe agaragaje cy’uko yaba afite ikibazo mu mutwe.

Sibomana Jean Bosco yakomeje atangariza impamba.com ko yatunguwe no kubona ubuyobozi bw’Ishuri rya ES Murama bumuhamagaye bumubwira ko agomba kuza gufata umwana we ko nta kizamini cya Leta agomba gukora ati “byantunguye, sinumva ukuntu bavuga ko umwana Yasaze uyu munsi agiye gukora “Tronc Commun”, uyu ni umugambi wacuzwe n’iri shuri kugira ngo umwana bamusibize, rero ngiye guhita njyana ishuri rya ES Murama mu nkinko”.

Sibomana avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwemeza ko umwana we yasaze kuko nta muganga wamupimye ngo abyemeze cyangwa se abe yarwanye cyangwa se hari igikoresho cy’ishuri yangije.

Sibomana Jean Bosco (ibumoso) na Sebahunde Cyizere

Uyu mubyeyi avuga ko amakuru akura mu banyeshuri ba ES Murama ari uko umuyobozi w’iki kigo ari we Gatera Theophil atajya akibonekamo, ubuyobozi bwose buba mu maboko ya “Prefet” bigatuma n’ibipfa atabimenya.

Sibomana yavuze ko umwana we yategetswe gukora imirimo yo mu Idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi kuko ari bo bayoboye iryo shuri akabyanga kuko atariho asengera, na byo bigatuma bakomeza kumwishyiramo.

Gatera Théophil, umuyobozi w’Ishuri rya ES Murama yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ibijyanye n’amakuru y’abantu batakoze ikizamini cya Leta bigomba gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) kuko ari cyo baha raporo kuko we atari yakoreye kuri “site” y’ishuri ayobora.

Ubwo yabazwaga ku makimbirane yavuzwe hagati ya Cyizere Sebahunde n’umurezi we ndetse wiswe umurwayi wo mu mutwe kandi nta muganga wabyemeje, yasubije ko hari ibimenyetso uwo mwana yagiye agaragaza by’uko afite ikibazo mu mutwe birimo gusubiza mu buryo budasanzwe.

Bimwe ngo mu byagiye biranga uyu mwana harimo kwanga kwinjira mu ishuri akavuga ko we ibye Imana ibizi cyangwa akavuga andi magambo ati “wenda akavuga ko mu ijuru nta mashuri abayo”.

Gatera Théophil, umuyobozi w’Ishuri rya ES Murama yagize ati “mu gihe cy’amasomo umwana yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi se araza aramutwara”. Abajijwe ikibazo yari afite asubiza ati “ni ikibazo cyo mu mutwe”. Nyuma yo kubibwira umubyeyi we akaza kumujyana nyuma akababwira ko ameze neza yagarutse ku ishuri, ariko niba uyu mwana ubu yarongeye kurwara ngo ntabyo uyu muyobozi w’ishuri azi.

Naho ibyo ashinjwa ko ataboneka mu kigo, Gatera yavuze ko ibyo ari ibinyoma kuko nta kandi kazi agira.

Kabarisa Emmanuel ushinzwe uburezi mu Karere ka Ruhango we avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko uwo mwana yanze kwinjira mu ishuri, ariko yirinda kugira ibindi bisobanuro atanga.

2 Comments

  • lucky

    Ahubwo uwo mubyeyi nawe yifitemo ikibazo kuko ntabwo ikigo cyabuza umwana wa mbere gukora ikizami. Mu mpera z’umwaka abana bajya Bigira ibirara cyane iyo barangije kuzuza amafishi ahubwo hajyeho itegeko ribakanira bamenyeko bakirerwa. Bitabaye ibyo twagwiza ibirara by’ibyigenge twibwirako turi kurera!

  • Theigene

    Wa munyamakuru we inama nakugira ujye ukora inkuru y’ibyo wahagazeho ureke amabwire . Iyi nkuru yawe yuzuye ibinyoma nta bunyamwuga birimo. Wagiriwe inama yo kwegera ababifite mu inshingano urabyirengagiza none urapfa gutangaza ibyo utazi. Mwisubireho mushake inkuru zigaragaza ko musobanukiwe n”akazi kanyu. Murakoze. Igitekerezo cyanjye ugipostinge kdi utanabikoze si uko utumvishe icyo nkubwira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up