Shampiyona y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga irakomereza i Kirinda

Rugwiro Audace uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo afata ijambo ubwo iyi mikino yaheraga i Musanze

Shampiyona y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga (Football for all league) kuri iki Cyumeru tariki ya 18 Ukwakira 2018 ku munsi wa kane irakomereza i Kirinda mu Karere Karongi.

Uko gahunda y’iyi mikino y’abafite ubumuga (Football Amputee) iteye, mu mukino wa mbere ikipe ya Nyanza izahura n’iya Kirinda mu wundi mukino Kirinda izahura n’ikipe ya Huye.

Musanze ihatana na Vision Jeunesse Nouvelle muri shampiyona ya 2017-2018

Iyi mikino yatewe inkunga na Ambasade y’u Budage mu Rwanda izasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki ya 3 Ukuboza 2018 ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Iyi mikino yahereye mu Karere ka Musanze mu kigo cy’amashuri cya GS Wisdom tariki ya 28 Ukwakira 2018. Ahandi yabereye ni muri Kigali no mu Karere ka Gakenke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *