Gankenke: Abafite ubumuga berekanye ubuhanga bafite mu guconga ruhago

Ikipe ya Kigali y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga yahuye n’iya Musanze mu mukino utari woroshye

Amarushanwa y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo yari ageze ku munsi wa gatatu aho yabereye mu Karere ka Gankenke, maze abakinnyi bagaragaza ubuhanga bafite mu guconga ruhago.

Aya marushanwa y’umupira w’amaguru kuri bose mu bantu bafite ubumuga (Football for  all league) yatewe inkunga na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Nyuma yo kubera mu duce dutandukanye tw’igihugu, akaba azasozwa tariki ya 3 Ukuboza 2018 ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Uko imikino yagenze ku munsi wa gatatu

Musanze 1-0 Kigali Amputee Football Club

Rubavu 2-1Gakenke

Kigali Amputee Football Club 1- 0 Gakenke.

Igitego cya Musanze mu mukino wayihuje n’ikipe ya Kigali cyatsinzwe na Masengesho Léonard.

Igitego cya Gakenke cyinjijwe na Jean Baptiste Ndayisaba bakunze kwita Cyabingo na ho ibitego bibiri bya Rubavu mu mukino wayihuje na Gakenke byinjijwe na Habyarimana ndetse na Harelimana.

Abakinnyi basiganwa mu kugarura umupira

Mandela utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze y’abafite ubumuga bw’ingingo yatangaje gutsinda abikesha kumenya gutegura. Mandela yakomeje avuga ko ubu bongeye imbaraga mu ikipe kuko n’andi makipe bahura nayo yashyizemo abandi bakinnyi ku buryo imikino ya 2018 ifite umwihariko mu kugira ishyaka mu gushaka intsinzi.

Ngendahayo Eric kapiteni w’ikipe ya Gakenke yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko nubwo ikipe ya Kigali yabatsinze igitego kimwe ku busa, ariko nyuma  biteguye kukishyura kuko n’Akarere kabemereye kuzabafasha.

Rugwiro Audace Perezisa w’Ishyirahamwe ry’abakinnyi bafite ubumuga bw’ingingo mu Rwanda, yabwiye impamba.com muri iyi mikinohakirimo ikibazo cy’ibikoresho bike, aho hamwe batizanya imbago iyo bagiye gukina. Rugwiro yasabye Uturere n’Imirenge gufasha amakipe akitabira kuko intego ishyirahamwe rifite ni uko buri wese ufite ubumuga akina.

Amakipe yitabiriye iyi mikino ari mu matsinda, mu itsina rya mbere harimo: Ikipe ya Kigali, Musanze, Rubavu na Gakenke naho mu itsinda kabiri harimo: Bugesera, Kayonza na Kirinda y’i Karongi. Imikino ya nyuma izabera mu mujyi wa Kigali.

Mandela utoza ikipe ya Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *