HUAWEI yahaye amahirwe abanyeshuri b’Abanyarwanda yo kwiga Igishinwa nyuma yo gusura icyo gihugu

Abanyeshuri 8 b’Abanyarwanda biga ikorana buhanga bari mu rugendo shuri mu bushinwa bishimiye amahirwe bahawe yo kwiga umuco w’Abashinwa n’ururimi rwabo b’anashishikariza abandi Banyarwanda kumenya uru rurimi kuko ari ingenzi

Abanyeshuri 8 batoranyijwe mu banyeshuri 52 bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga bahagurutse mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira bagiye gukarishya ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga mu Bushinwa bajyanywe n’ikigo cy’ikoranabuhanga HUAWEI muri gahunda yayo yise “Seeds for the Future program”.

Nubwo aba banyeshuri bari mu rugendoshuri mu ikoranabuhanga  bahawe amahirwe yo kwiga ururimi rw’Igishinwa n’umuco wabo binyuze muri kaminuza y’umuco y’i Beijing.

Ayinyeretse Peace yishimiye amahirwe yahawe na Huawei yo kwiga Igishinwa avuga ko bizamufasha guhigika benshi ku isoko ry’umurimo.

Ayinyeretse yagize “Dukeneye kwiga Igishinwa kuko Ubushinwa ni Igihugu gikize cyane, kugira ngo tubone kuri ubwo bukire bw’Ubushinwa dukeneye ururimi rwabo nk’ikiraro kiduhuza n’Abashinwa ndetse nzakomeza kwiga uru rurimi n’igihe nzaba ngarutse mu Rwanda.”

Uyu mukobwa wiga muri kaminuza y’u Rwanda akomeza avuga ko no mu Rwanda hari abashoramari benshi b’Abashinwa ariko ko hari umubare munini w’Abanyarwanda batabasha gukorana nabo kubera kutumvikana ku rurimi bityo bakabura akazi.

Nshogoza Rene Christian nawe wiga muri kaminuza y’ubucurzi n’ubukerarugendo yashimishijwe no kumenya urundi rurimi mpuzamahanga rwiyongera ku zindi zikoreshwa mu Rwand (Igifaransa,Icyongereza,Igiswayire n’Ikinyarwanda) anashishikariza abandi nabo kwihatira kumenya izindi ndimi.

Abanyeshuri 8 bari mu rugendoshuri mu Bushinwa

Umwarimu muri Kaminuza ya Beijing Culture yashimye cyane imyitwarire y’Abanyarwanda vuga ko bagaragaza ubshake bwo kumenya urundi rurimi rwiyongera kuzo basanzwe bazi ndetse ko n’uburyo yababonye bazakomeza kwiga igishinwa nubwo bazaba batari mu Bushinwa.

Aba banyeshuri uko ari 8 bagize n’amahirwe yo gusura ibikorwa bikomeye byaranze amateka y’Ubushinwa nk’urukuta rukomeye rw’ubutswe mu myaka 2000 ishize (Great Wall in Beijing) rukaba rusurwa n’abakerarugendo barenga 80.000 buri munsi. Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye no kwiga ururimi aba banyeshuri kuwa gatanu w’iki cyumweru barajya mu mujyi wa Shenzen aho bagiye gukarishya ubwenge mu mirimo ngiro y’ikoranabuhanga ijyanye na internet ya 5G no gufata andi masomo ahambaye ya mudasobwa.

Lina Cao ushinzwe itumanaho muri HUAWEI mu Rwanda wahereke je aba banyeshuri arabashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kujya kwihugura ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinwa kuko ubumenyi bazahakura buzabafasha bukanafasha abo basize mu makaminuza bigamo.

Ndayambaje Pascal, Tuyishimire Samuel, Ayinyeretse Peace , Uwacu Liliane biga muri Kaminuza y’u Rwanda , Nshogoza Rene Christian umunyeshuri wa U T Business , Ganza Mick, Uwicyeza Marie Paul Astride wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) na Mbonimana Consolée wo muri INES-Ruhengeri nibo banyeshuri bambere b’Abanyarwanda bakoranye na HUAWEI muri gahunda yayo ya “Seeds for the Future”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up