Semanza yahimbiye Rayon Sports indirimbo

Umuhanzi Jabastar (imbere) ni n’umubyinnyi mu Itorereo Imana no mu Rukerereza

Semanza Jean Baptiste wamenyekanye ku izina rya Jabastar yahimbiye Rayon Sport indirimbo yitwa “Ikipe ni Rayon”.

Jabastar yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ariko nubwo yayihimbiye indirimbo, ariko bidashobora kumubuza guhimbira n’andi makipe indirimbo kuko umuhanzi atagira umupaka.

Uyu muhanzi usanzwe uzwi mu ndirimbo ziri munjyana ya gakondo nyarwanda yagize ati “ikindi kandi abafana ba Rayon abenshi ni abafana banjye harimo ba Marayika ba Chadia, Rwarutabura n’abandi dore ko bamfashije no mumashusho y’iyo ndirimbo”.

Jabastar azwi mu ndirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda akoresheje injyana ya gakondo nyarwanda.

Zimwe mu ndirimbo za Jabastar zizwi ni: Kora ndebe, Garuka, Ndavuga u Rwanda n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up