
Mu Rwanda hari abaganga batandatu b’inzobere mu byo kwita ku ndembe, mu nama Nyafurika y’iminsi itatu iri kubera mu Rwanda yiswe “4th African Conference for Emergency Medicine” izasozwa hari umwanzuro ufashwe mu guteza imbere ubu buvuzi bwihuse.
Dr Muhire Olivier Felix umwe mu baganga batandatu b’inzobere mu buvuzi bwo gufasha indembe n’abantu babaye kurusha abandi mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru impamba.com, inama ya Afurika kuri ubu buvuzi izafasha mu guhererekanya ubunararibonye muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Epfo n’ahandi kugira ngo bamenye uko bakwita ku barwayi babo.

Dr Muhire ubwo iyi nama Nyafurika yatangiraga yavuze ko mu Rwanda ibitaro bifite serivisi yihariye yo kwita ku ndembe ari: CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisari (King Faycal Hospital), CHUB, n’Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.
Yakomeje avuga ko iyi nama Nyafurika iri kubera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2018, izatanga umusaruro kuko yitabiriwe n’abafatanyabikorwa baturuka muri Amerika, Uburayi na Aziya.
Dr Muhire asobanura impamvu y’iyi nama yagize ati “ni ukugira ngo turebere hamwe uko muri Afurika twazamura ubushobozi bwa “Emergence care” uburyo buzamuka abaturage bakagiraho “access”hakiyongeraho umubare w’abantu babyize mu nzego zose, mu baforomo, abaganga kugira ngo abaturage babashe kuvurwa uko bikwiye”.
Dr Mbanjumucyo Gabin inzobere mu gutabara indembe (Emergency Medicine Specialist) muri CHUK, yavuze ko hakenewe ubuvugizi kugira ngo abanganga b’inzobere mu buvuzi bw’indembe baboneke. Avuga ku nama Nyafurika ibera mu Rwanda, yavuze ko yitabiriwe n’ibihugu 45 bityo bizabafasha mu kubona ibikoresho, kubona abarimu, hakazaboneka n’abandi bafatanyabikorwa.

Dr Mbanjumucyo yavuze ko ikiba kigamijwe mu buvuzi ari uko buri muganga agira icyo afitemo ubuzobere (specialist) mu kugira ngo haboneke ubuvuzi bwihuse.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba watangije iyi nama ya Afurika, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byegereza ubuvuzi abaturage. Yashimangiye ko ubu buvuzi bwihuse bw’indembe buzagabanya impfu zabonekaga mu isaha ya mbere.
Dr Gashumba yagize ati “ Ubu dufite abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi mirongo itanu n’umunani ( 58,000), uyu munsi umujyanama w’ubuzima umwe ku ngo zitagera kuri 40 ni ikintu gikomeye kiri mu buvuzi bw’indembe bwihuse, umujyanama w’ubuzima agashobora gutabara, kuvura indwara zimwe na zimwe ndetse akaba yatabariza umugore uri kunda”.