CP Theos Badege nta kiri Umuvugizi wa Polisi (menya uwamusimbuye)

Theos Badege washimwe n’itangazamakuru ubwo yari umuvugizi wa Polisi

Polisi y’Igihugu yashyize Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco ku mwanya w’ubuvugizi bwayo, asimbuye CP Theos Badege wagiye mu butumwa bw’amahoro.

Ubutumwa bwasohotse ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi

Itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu rigaragaza ko CP Kabera inshingano z’ubuvugizi azazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa byayo n’Ishami ry’itangazamakuru.

Mu yindi mirimo yakoze, CP Kabera yanayoboye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali. Ubu yari ashinzwe ishami ry’ibikoresho muri Polisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up