
Ikipe ya Musanze y’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga bw’ingingo (Amputee Football) yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2017-2018 nyuma yo gutsinda ikipe ya Gakenke ku bitego 12 ku busa.
Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu kigo cy’amashuri cya GS Wisdom kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018, ihurirana n’igikorwa cyo gutangiza amarushanwa y’umupira w’amaguru ku bantu bose bafite ubumuga (Football for all league).
Ibitego 12 bya Musanze byinjijwe n’abakinnyi barimo: Ndahiro Jean Claude bakunze kwita Daddy winjije bine akaba ari nawe wabaye umukinnyi mwiza (MVP).
Undi mukinnyi wa Musanze winjije byinshi ni Ahinzira Hamidi winjije bitatu, Imanirutabyose nawe yinjije bitatu naho Gatete Fidele yinjiza bibiri akaba ari nawe wahawe igikombe cyo korohera abandi mu kibuga (Fair play).

Mu gutangiza umupira w’amaguru kuri bose mu rwego rw’amatsinda mu bafite ubumuga (Football for all league) ikipe ya Rubavu yanganyije na Kigali Amputee Football Club ibitego bitatu kuri bitatu.
Amarushanwa y’umupira w’amaguru kuri bose azasozwa tariki ya 3 Ukuboza 2018 ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Amakipe azitabira aya marushanwa agabanyije mu matsinda abiri. Mu itsina rya mbere harimo: Ikipe ya Kigali, Musanze, Rubavu na Gakenke naho mu itsinda kabiri harimo: Bugesera, Kayonza na Kirinda y’i Karongi. Imikino ya nyuma izabera mu mujyi wa Kigali.
Rugwiro Audace umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko iri shyirahamwe ryatangiye muri 2015 ariko yishimira ko amakipe akomeje kugenda yiyongera kuko batangiye bafite ane gusa ubu akaba amaze kuba icumi.

Rugwiro yavuze ko nta ngengo y’imari bagira kuko bakirwana no kwiyubaka bityo no kugira ngo batangize amarushanwa y’umupira w’amaguru kuri bose babitewemo inkunga na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Gatete Fidele kapiteni wa Musanze Amputee Football Club yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko gutsinda Gakenke babikesha gukora imyitozo no kuba ubuyobozi bw’Akarere bubashyigikiye.
Iyi mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga abafatanabikorwa bayo harimo: Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC).
Gusa nubwo iyi mikino yari iryoheye ijisho ndetse yitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, ariko abayobozi b’inzego z’ibanze ntabwo baje kuyireba kandi ngo baratumiwe.

Amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku bafite ubumuga ryari ryatumiye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Akarere ka Musanze ndetse n’ubw’Umurenge wa Cyuve iyi mikino yabereyemo, ariko bose ntihagira umuyobozi n’umwe uboneka cyangwa se yohereze undi muntu umuhagararira.
Musanze oyeeeeee kd urashoboye