
Shampiyona y’Igihugu ku bakinnyi bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) izasorezwa mu Karere ka Musanze mu kigo cy’amashuri cya GS Wisdom mu Murenge wa Cyuve, kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018.
Nsengimana Donatien Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bafite ubumuga bw’ingingo aratangaza ko mu gusoza shampiyona ya 2017-2018 hazaba umukino wa nyuma uzahuza “Musanze Amputee Football Club” na “Gakenke Amputee Football Club”. Nyuma hazabaho umuhango wo gutanga igikombe ku ikipe ya mbere, hakazatangwa n’ibikoresho bitandukanye ku makipe y’abafite ubumuga azaba ari aho.
Ibyo bikoresho birimo: Imipira, ibikumira gukomereka mu gihe cy’amarushanwa (contre choc), imyenda n’imbago byatanzwe na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru na none hazaba n’amarushanwa yo gutangiza shampiyona ya 2018-2019 aho Rubavu Amputee Football Club izahura na Kigali Amputee Football Club. Muri ibi birori byo guhemba amakipe yitwaye neza muri shampiyona ya 2017-2018 no gutangiza shampiyona ya 2018-2019 abaturage ba Musanze bazasusurutswa n’abahanzi bakomeye bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nsengimana Donatien wamenyekanye cyane mu buyobozi bw’ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara no mu Ishyirahamwe Espérance (Association de Jeunes Sportif de Kigali:Espérance), yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko intego y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga bw’ingingo ari uko “Football” ku bafite ubumuga bw’ingingo igomba kuba umwuga utunga uyikina nk’indi mikino, kwishyirahamwe bakiteza imbere no kurwanya umuco wo gusabiriza mu bafite ubumuga binyuze muri uyu mukino.