Yankurije Marita yabaye uwa gatatu naho Hitimana Noel aba uwa gatanu muri Marato y’i Dar es Salaam

Hitimana na Yankurije nyuma ya Marato yo muri Tanzaniya bose babarizwa muri APR

Yankurije Marthe yabaye uwa gatatu na ho Hitimana Noel aba uwa gatanu muri Marato yitwa “Rotary Dar Marathon” yabereye muri Tanzaniya kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2018.

Mu bandi bakinnyi baserukiye u Rwanda muri iri siganwa, Dushimumukiza Thomas na we yabaye uwa gatatu mu kwiruka kirometero 42,2, Nizeyimana Alexis nawe yabaye uwa kane mu kwiruka Marato.

Yankurije Marthe

Mutangana Olivier Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko hari ikibazo cyabaye muri tekiniki ari na yo mpamvu harebwe imyanya y’abakinnyi gusa, ariko ibihe bakoresheje ntibitangazwe bikaba bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up