St Bernadette y’i Kamonyi yizihije isabukuru y’imyaka 50, yishimira ibyo yagezeho mu mikino mpuzamashuri (amafoto n’amashusho)

Ni uko bamwe mu bakobwa babyina mu Itorero rya St Bernadette bacinyaga akadiho

Ishuri ryisumbuye rya Sainte Bernadette ryo mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018 ryizihije isabukuru y’imyaka 50, igikorwa cyahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije mu myaka itatu ishize ndetse no kwishimira imyanya iki kigo cyagize mu mikino mpuzamashuri y’uyu mwaka.

Padiri Majyambere Jean d’Amour umuyobozi wa St Bernadette yabwiye abantu batandukanye bitabiriye ibi birori ko iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1968, ubu rikaba ryigamo abana basaga igihumbi, rikagira abakozi 75.

Abana bakina Basketball muri St Bernadette ni uko baserutse

Umuyobozi wa St Bernadette yavuze ko muri iri shuri batanga ubumenyi hakiyongeraho ikinyabupfura ndetse no gusenga ntawubangamiwe mu myemerere ye. Yashimiye uko abanyeshuri bitwaye mu mikino ya Basketball aho ikipe y’abakobwa yabaye iya kabiri ku rwego rw’igihugu bikayihesha itike yo gukina imikino y’aka Karere bita “FEASSA” yabereye mu Rwanda bikarangira St Bernadette ibaye iya kane. Naho mu rwego rw’imbyino za Kinyarwanda St Bernadette iba iya mbere mu Ntara y’Amajyepfo. Si aho gusa St Bernadette igaragara muri siporo kuko no muri Karate ndetse na Taekwondo iri shuri rigira abakinnyi barihagararira kandi rikitwara neza.

Padiri Majyambere yagize ati “imikino tuyitaho kuko ifasha abana kwiga”.

Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora ishuri rya St Bernadette

Yasoje ijambo rye ashimira Akarere ka Kamonyi kadahwema kubaba hafi gafatanyije n’izindi nzego za Leta.

Kayitesi Alice Meya w’Akarere ka Kamonyi mu ijambo yagejeje ku mbaga yari iteraniye mu kigo cya St Bernadette yashimiye uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu iterambere ry’igihugu. Ashimira ishuri rya St Bernadette uburyo ari ishuri ryigisha neza ndetse rigatoza n’abana ikinyabupfura, ati “Leta twibanda ku burezi bufite ireme n’uburere”.

Meya w’Akarere ka Kamonyi yashimiye ubutumwa abanyeshuri batambukije binyuze mu ndirimbo zabo, ati “ejo hanyu heza hari mu biganza byanyu turabashimira ko mwemera kurerwa kandi mukumvira, Akarere kazakomeza kubaba hafi”.

Kayitesi Alice Meya w’Akarere ka Kamonyi nyuma y’ibirori bya St Bernadette

Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi yashimiye abitabiriye ibyo birori bose barimo Meya wa Kamonyi, asaba ko haba ubufatanye mu guteza imbere iri shuri.

Andi mafoto

Korali y’abanyeshuri yasusurukije abari aho
Igitambo cya misa gihumuje

Abanyeshuri ba St Bernadette bakoze akarasisi ka gisirikare

Ikipe y’abana ya Basketball ya St Bernadette
Bamwe mu barangije muri iri shuri ni uku basrutse bambaye
Itorero Urugwiro rya St Bernadette

Abakobwa b’Itorero Urugwiro basusurukije abari aho
Intore zahamirije karahava
Babyinnye imbyino zo mu duce dutandukanye

Musenyeri Mbonyintege abanyeshuri ba St Bernadette bamushyikirije impano
Uyu nubwo afite ubumuga yasusurukije abari aho asubiramo indirimbo Amayobera ya Meddy
Uwavuze ijambo mu izina ry’ababyeyi

Babyinnye n’indirimbo z’Abarundi
Ibi ni bimwe mu byatanzwe mu gihe cyo gutura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *