
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye urubyiruko ko inama bitabiriye igomba kubabera nk’amahirwe abahuza n’abagenzi babo baturutse mu bihugu bya Afurika kandi ko bagomba no kubigiraho.Bityo kuko abarenga 70% y’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 30, bagaragarijwe ko iterambere ry’umugabane aribo rikwiye kubakiraho.
Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga Inama ya YouthConnekt 2018 iri kubera muri Kigali Convention Center, kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira 2018. Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko n’abandi bagera ku 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika .
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko iyi nama igamije kwigira hamwe uko urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare no kugaragaza imbaraga rwifitemo.
Yagize ati “Afurika dukeneye mu 2063 izaba yubakiye ku iterambere ry’abayituye, rishingiye ku bagore, urubyiruko ndetse ryita ku bana. Kugera kuri iyi ntambwe, Afurika ikeneye impinduka zifatika.”
Yakomeje agira ati “Abatuye Afurika bazikuba kabiri mu 2050, turi umugabane muto. Umushinga wose ugamije guteza imbere Afurika ugomba kwibanda no ku ruhare rw’urubyiruko.”
“YouthConnekt Africa Summit” y’uyu mwaka izibanda ku biganiro n’ubujyanama ku bayobozi b’ahazaza n’uburyo bwo gushyigikira urubyiruko rwa Afurika mu iterambere ryifuzwa.
Dr. Edouard Ngirente yasabye urubyiruko guhaguruka bagaharanira kuba ku isonga y’urugendo rugamije impinduka za Afurika nk’uko bitangazwa na muhabura.rw
Dr.Ngirente ati “Mukoreshe ubushobozi bwanyu, mukorane hagati yanyu n’ubukungu karemano mufite mu kubaka Afurika dukeneye. Mukoreshe iyi nama nk’amahirwe abahuza na bagenzi banyu, mubigireho.”
Guverinoma y’u Rwanda yijeje gukomeza gushyigikira amahirwe ku rubyiruko arufasha kugera ku ntego zarwo zo kwigira, uruhare rufite mu kubaka igihugu, akarere na Afurika.
Inama ya YouthConnekt Africa ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’iya 2017. Ifite insanganyamatsiko ivuga ko “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika.”
Mu ntego zingenzi za YouthConnekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, guhuza abarenga miliyoni 100, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire n’ibindi.