Dr. Kayumba yikomye Polisi y’ u Rwanda, anavuga uburyo yakunze kumuhohotera

Dr Kayumba Christopher uvuga ko Polisi imuhohotera (Ifoto/Internet)

Dr.Kayumba Christopher nyuma yo gufatwa na polisi ikorera mu muhanda mugitondo cyo kuwa 29 Nzeli 2018,  akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, yagaragaje ko yinubiye imikorere ya polisi y’ u Rwanda ndetse anagaragaza ko akomeje gukorerwa ihohoterwa.

Mu magambo akarishye  abwira polisi y’ igihugu, Dr. Kayumba yivuye inyuma yabanjije kwibutsa ko mu by’ umweru bike bishize yafunzwe iminsi 10 ngo nyuma asabwa amafaranga ibihumbi 500 kugira arekurwa.

Kuri iyi ngingo, Dr.Kayumba yeruye avuga ko muri rusange nta kibazo afitanye na polisi y’ u Rwanda ariko yikoma ubuyobozi bukuru avuga ko ari bwo bafitanye ikibazo.

Polisi y’ u Rwanda nayo yahise isubiza ikoresheje Twitter yemeza ko imodoka ya Dr. Kayumba yafashwe mu gikorwa cyo gukumira abashoferi batwara basinze. Polisi yagize iti” Iki gikorwa kiba kigamije gukumira impanuka no kurinda ubuzima bw’ abaturage n’ ibindi byakwangirika biturutse ku mpanuka ziterwa n’ubusinzi”.

Na none polisi yakomeje ivuga ko Dr. Kayumba ari umunyarwanda kimwe n’ abandi imusaba kuba yayegera, urwego rw’umuvunyi ndetse na RIB akabagezaho ikibazo cye bakaba bamurenganura mu gihe ari ngombwa.

Aha, Dr. Kayumba yahise avuga ko yafashwe ubwo yajyaga gufata umuvandimwe ngo bajye gusura umuryango wabo mu Bugesera.

Yakomeje anemeza ko polisi ikomeza kumugendaho ivuga ko yayirwanyije akayishinja ko imuhoza ku nkeke kuva muri 2012 ubwo nabwo yagiranye nayo ikibazo gisa n’iki.

Mu nyandiko ye yavuze uburyo akomeje gutotezwa, Dr. Kayumba yanatunze polisi agatoki ayibutsa ko ibuza itangazamakuru gukorera mu mudendezo n’ ubwisanzure.

Yanashimangiye kandi ko ifungwa ry’ ikinyamakuru cye The Chronicle ndetse n’ umunyamakuru Idrissa Byiringiro avuga ko yarenganye ngo kuko yakorewe ubugenzuzi budasobanutse birangira akatiwe igifungo.

Mu rwego rwo kumenya umwanzuro ndetse n’ingamba Dr.Kayumba yaba afite mu gihe avuga ko ubuzima bwe buri mu mazi abira, ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru cyagerageje kumuhamagara ku murongo we wa telefoni ndetse anandikirwa ubutumwa bugufi ariko ntiyasubiza.

Dr Christopher Kayumba, ni umushakashatsi waminuje mu rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ itangazamakuru , iterambere , gukemura amakimbirane ndetse akaba n’ impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Kayumba ni umwe mu barimu bigisha muri kaminuza itangazamakuru bakundwa n’abanyeshuri yigishije bitewe no kubagira inama, rimwe mu ijambo bahora bamwibukiraho ni aho yavuze ati “umunyamakuru mwiza si uwapfuye”, aho yabwiraga abanyamakuru no kujya bagira amakenga mu nkuru batara.

Kayumba na none azwiho kugira inama abanyamakuru yo kumenya guhesha agaciro umwuga bakora.

Amwe mu magambo bateranye kuri Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up