Umuryango wa Nteziryayo uratakamba nyuma yo gufungwa azira ubutekamutwe bwagizwemo uruhare n’umupolisi

Inshamake

-Abayisenga utuye i Bumbogo (Kigali) yagiye muri RIB kurega umupolisi witwa CPL Gatabarwa Pierre Célestin, ariko hafungwa Nteziryayo Benon.

-Uwo iyo nimero ya telefone ibaruyeho yitwa Nteziryayo Bernard, ariko ufungiye i Mageragere ni Nteziryayo Bénon.

-Umubyeyi wa Nteziryayo Bénon yandikiye Perezida wa Repubulika asaba ko umwana we arenganurwa, ariko ngo abamwakiriye bamubwira kujya kujurira mu gihe n’ubundi ubujurire bwari bwaratanzwe.

-Abayisenga watanze ikirego, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko Umupolisi CPL Gatabarwa Pierre Celestin yareze yamaze kumusubiza amafaranga ye abatekamutwe bamwambuye, bamubeshya ko bazamuha akazi ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe

-Umukozi wa RIB ngo yaba yaranze gufunga Coporal Gatabarwa kuko bose bahuriye mu mirimo y’umutekano.

Nteziryayo Benon

Nteziryayo Bénon ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere azira abatekamutwe bakoze uburiganya bifashishije nimero ya telefone ibaruye kuri nimero ye y’indangamuntu.

Uwatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) witwa Abayisenga Marie yavuze ko yari asanzwe azi Gatabarwa Pierre Celestin, ari na we wamuhuje na murumuna we witwa Claude wamubwiye ko azamuha akazi ku kibuga cy’indege i Kanombe, ariko akabanza kumuha amafaranga 89,750Frs, ariko nyuma n’uwo Claude yamuhuzaga n’abandi batekamutwe bose ariko bagenda bamwaka amafaranga ngo kugira ngo atangire akazi.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ibazwa muri RIB, Abayisenga yabajijwe ikibazo ati : Ese Gatabarwa usanzwe umuzi? Abayisenga yasubije ati: Narinsanzwe muzi yakoranye na mukuru wanjye w’Umupolisi”. Usibye kuba Abayisenga avuga ko uwo Gatabarwa asanzwe amuzi anavuga ko batuye mu Murenge umwe wa Bumbogo, Akagari ka Kinyaga mu Mudugudu wa Kaza.

Umubyeyi wa Nteziryayo Benon yandikiye Perezida wa Repubulika asaba kurenganurwa

Uwizeye Béatrice, umubyeyi wa Nteziryayo Bénon usanzwe utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yandikiye Perezida wa Repubulika asaba ko umwana we yarenganurwa. Amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko abashyikirijwe iyo baruwa bamubwiye ko bagomba kujurira igihano Nteziryayo Benon yasabiwe.

Muri iyo baruwa ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi Uwizeye yandikiye Perezida wa Repubulika, irimo amagambo agira ati “umwana wanjye yafashwe ashinjwa kwihesha ikintu cy’abandi akoresheje uburiganya kandi tariki kandi arengana aba igitambo kuko aho gufunga umupolisi Gatabarwa hafunzwe umwana wanjye”.

Umubyeyi wa Ntezeryayo arasobanura impamvu mu gufunga umwana we harimo akarengane

Uwizeye Béatrice umubyeyi wa Nteziryayo Benon muri iyo baruwa yandikiye Perezida wa Repubulika, mu gusobanura impamvu mu ifungwa ry’umwana we harimo akarengane yagize ati “icyagaragaje ko harimo akarengane ni uko uwakoze ibyo witwa Gatabarwa Pierre Celestin yidegembya nyamara mu ibazwa ryakozwe na RIB yarabyemeye yemera no kwishyura kandi yarishyuye, nyamara Urukiko rw’Ibanze rwakatiye Nteziryayo Bénon igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3,000,000Frs) ruvuga ko Nteziryayo Bénon ari we wiyitaga Gatabarwa Pierre Celestin”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwibwe witwa Abayisenga Marie yari yareze Gatabarwa Pierre Celestin nk’uko bigaragazwa n’ibazwa rya RIB ariko hagafungwa umuhungu we Nteziryayo Bénon.

Abavugwa muri iki kibazo bo barabivugaho iki?

Ikinyamakuru impamba.com cyavuganye na Abayisenga Marie, avuga ko nyuma yo kurega Gatabarwa muri RIB yaje kumwishyura amafaranga ye yose yabuze.

Abayisenga Marie, yakomeje avuga ko kugira ngo Gatabarwa Pierre Celestin yemere kumwishyura yabifashijwemo na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano yasobanuriye uko yavuganye na Gatabarwa inshuro nyinshi nyuma bakabishakira ibimenyetso bamaze kubibona bamusaba ko yasubiza Abayisenga amafaranga ye, nawe arabyubahiriza ubu ikibazo cye akavuga ko cyakemutse gusa akaba atizeye umutekano we kuko na nyuma y’aho hari ibindi bigeragezo yagiye ahura na byo nk’aho yatezwe n’abantu atazi bakamwambura ibyo yari afite harimo na telefone ze.

Mbabazi Modeste Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikinyamakuru impamba.com cyamubajije iki kibazo cya CPL Gatabarwa Pierre Celestin avuga ko nta cyo yakivugaho cyarageze mu nkiko, ko yari kugira icyo abivugaho bikiri mu bugenzacyaha.

Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije CPL Gatabarwa Pierre Celestin avuga ko atari we ushinzwe kuvugana n’abanyamakuru kuko muri Polisi bagira umuvugizi, ndetse abuza umunyamakuru gukomeza gukurikirana iyo nkuru kuko bishobora kumugiraho ingaruka mbi.

2 Comments

  • Mahoro Eric

    Nteziryayo Benon si uwa mbere waba ufunzwe nta cyaha yakozwe, ahubwo ubutabera bukore akazi kabwo kuko uko mbyumva niba Abayisenga Marie arega Gatabarwa Pierre Celestin nk’uwamuhuje n’uwo mutekamutwe numva uwagombye gufatwa wa mbere ni uwarezwe kuko arahari naho kuba umuntu yafata nimero y;indangamuntu akayibaruza ku wundi sibyo byatuma Nteziryayo Benon bivugwa ko ari we wiyitaga Gatabarwa kandi uwareze azi uwo arega ndetse abyemera akemera no kwishyura. Ibindi Imana y’intabera irahari umunsi uzagera arenganurwe kuko inzego z’ubuyobozi zirasumbana kandi ukuri nyako kugomba kugaragara.

  • peter ndagije

    Comment
    nteziryayo ndabona azira ubusa kuko namafaranga ndabona yarishuwe kandi nteziryayo afunzwe so ndumva bamurekura ahubwo nteziryayo akabaza indishyi ya kababaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up