Gatsibo :Abatuye Rwimbogo biyemeje kutazatenguha FPR Inkotanyi yabakikije kuribwa n’inyamanswa

Aba banyamuryango biyemeje kuzatora abakandida babo murwego rwogukomeza guteza imbere imibereho myiza bagejejweho n’uyumuryango

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye  mu Murenge wa Rwimbogo  ho mu Karere ka Gatsibo  bahamya ko bazatora abakandida  babo ijana ku ijana  bagendeye ku bikorwa by’indashyirwa uyu muryango umaze kubagezaho.

Ibi babyiyemeje   kuri uyu wa Gatanu  taliki ya 17 z’ukwezi kwa munani  ubwo ibikorwa byo kwamamaza abakandidadepute b’umuryango wa FPR Inkotanyi  muri aka karere   byakomerezaga  muri uyu  murenge wa Rwimbogo .

Hakizimana Théonest  umwe muri aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi  bo muri uyu murenge wa Rwimbogo waganiriye n’impamba.com avuga ko uyu murenge wabo wahoze ari ishyamba ry’inzitane , ati :”Aha hari ishyamba ndetse ry’inzitane mu buryo bukomeye ariko kuva  aho FPR Inkotanyi igiriye  ku butegetsi  iri ishyamba twararikomorewe nyuma haza guhinduka aho gutura heza  kandi hatekanye iterambere ririyongera ibi byose rero tubikesha FPR aka gace kandi kabagamo inyamanswa zitandukanye z’inkazi  nk’intare, imbogo  n’ingwe zaraduteraga zikica abantu ndetse zikarya n’amatungo ariko turashimira FPR Inkotanyi yadutuje aheza.”

Nyirandabananiye Solange n’undi munyamuryango nawe yagize ati:”Gutora abakandida ba FPR Inkotanyi turabyiteguye rwose  kubera ko uyu muryango watugejeje ku iterambere ririmo iryo kudutuza aheza  tukava mu ishyamba ,kutwubakira amashuri ,amavuriro,yaduhaye Girinka, abagore yaduhaye ijambo mbese natwe ntituzayitenguha tuzayitora ijana ku ijana rwose .”

Twahirwa Dodo vice chairman w’umuryango wa FPR INKOTANYI mu karere ka GATSIBO

Visi Perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi  ku rwego rwa karere ka Gatsibo Colonel Twahirwa Dodo wari wafitanyije n’ababanyamuryango bo muri uyu murenge wa Rwimbogo  yabasabye kutazatatira igihango bafitanye n’uyu muryango wabo wabakuye kuribwa n’inyamanswa mu ishyamba ubu bakaba baratujwe aheza kandi hafite ibikorwa by’iterambere, ati:”Nk’abanyamuryango ba FPR muzi ko duhora dutsinda gusa kandi dutsinda  bihagije nta bwo dushaka 80% ntabwo dushaka 90% turashaka % rero Umuryango wa FPR Inkotanyi  ntakindi mugomba  kuwugurana muzi neza ko aka gace mutuyemo ubu  kera kahoze ari ishyamba nta muturage wifuza kuhatura ariko kubera ubuyobozi bwiza bw’umuryango wa FPR Inkotanyi  aha haratunganyijwe none murahatuye kandi n’ibikorwa byiterambere mwarabyegerejwe  ntawundi mugomba  gutora rero ngo mukomeze mugerweho n’ibyiza  nk’ibi ndetse munatekanye atari FPR .”

Logani Ndahiro na Thedy Mukanziga abakandida Depute b’umuryango wa FPR INKOTANYI bahagarariye akarere ka Gatsibo

Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Rwimbogo banaboneyeho umwanya wo kwerekwa abakandida babiri bazabahagararira  muri aka karere nabo bongera kubizeza ko nta gisibya bagomba kubahundagazaho amajwi yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up