Nyagisozi: Hari urubyiruko rufata inama z’ababyeyi nko gukorerwa ihohoterwa

Muhorakeye Pelagie wo muri Maraba yafashe ijambo mu kiganiro mpaka cyavugaga ku ihohoterwa

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwo mu Kagari ka Maraba, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru rufata inama rugirwa n’ababyeyi zo kureka gutaha ijoro nko gukorerwa ihohoterwa.

Ibi babivuze nyuma y’aho ababyeyi bagaragaje ko bamwe mu bakobwa ba Maraba bavuga ko iyo bagiye gushyirisha umuriro muri telefone bagataha bwije nyuma birangira bishoye mu ngeso mbi zinabaviramo guterwa inda zitateguwe.

Ntakirutimana Agnès mu kiganiro mpaka (debate) cyavugaga ku ihohoterwa cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro witwa “PAX Press” ni we wabanje kuvuga ko iyo batashye bwije bavuye gucaginga telefone ababyeyi babakingirana.

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyagisozi bafashe ijambo bavuga bimwe mu bitera ihohoterwa

Nyuma y’icyo kiganiro umunyamakuru yaje kwegera undi mukobwa witwa Muhorakeye Pelagie w’imyaka 21 utuye mu Mudugudu wa Mushingiriro, Akagari ka Maraba mu Murenge wa Nyagisozi, yunga mu rya mugenzi we avuga  ko iyo atashye bwije abamurera (ni imfubyi) bamukingirana bamushinja ko yagiye mu ngeso z’ubusambanyi, bityo agasanga ibyo ari ukumuhohotera. Muhorakeye  yagize ati “Ababyeyi baraduhohotera ukagenda gucaginga telefone umubyeyi yagutanga mu rugo akagukingirana, amakimbirane akava aho ngaho, abaduhohotera ni abo mu rugo si aho twagiye gucaginga telefone”.

Niyitegeka Ansira, umubyeyi utuye mu Kagari ka Maraba mu Murenge wa Nyagisozi yavuze ko bagira inama abana babo b’abakobwa zo kwirinda kugenda amajoro no kwirinda kwishora mu busambanyi, ariko bo ntibabyumve bakabifata nko kubangamira uburenganzira bwabo bwo gutembera no gukundana n’uwo bashaka, ariko bikarangira batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo. Niyitegeka avuga ko hari umwana w’imfubyi w’umukobwa yareze amugira inama yo kwirinda kwishobora mu busambanyi, ariko yanga kumwumvira nyuma ajya i Kigali agaruka atwite .

Niyitegeka avuga ko icyo bakora ari ugushyira igitsure ku bana, atari ukubahohotera nk’uko bakunda kubivuga, ati “Tubashyiraho igitsure mu rwego rwo kubagira inama, nawe umukobwa agejeje saa mbiri z’ijoro ataragera imuhira ngo amenye imirimo yo mu rugo, afate amasahani ayoze, agaburire ababyeyi ubwo aba yagiye he?”.  Uyu mubyeyi yashimangiye ko iyo umubyeyi mu ijoro ahuye n’umukobwa ari kumwe n’umuhungu utari musaza we, iyo agize icyo abimuzaho abifata nabi, ati “Murahura ukamubaza umuhungu bari kumwe utari musaza we wagira ngo uramucyashye akaba yanagukubita”.

Rugobora Eric w’imyaka 38 utuye mu Kagari ka Maraba avuga ko impamvu abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe cyangwa bakaba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari uko batumva inama ababyeyi babagira, ahubwo bakumva ko kubabuza kugenda ijoro ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Byukusenge Assoumpta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurene wa Nyagisozi

Byukusenge Assoumpta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurene wa Nyagisozi, yabwiye umunyamakuru ko ababyeyi badakwiye kudohoka mu gushyira igitsure ku bana babo kuko n’abiyandarika ari ababuze icyo gitsure. Byukusenge yavuze ko asanga kwiyandarika kwa bamwe mu bana b’abakobwa ntaho guhuriye no kujya gucaginga telefone ahubwo ibyo biba urwitwazo ati “Si byo byabyara kwiyandarika hari n’ababyeyi batereye iyo”.

Ibiro by’Akagari ka Kamaraba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurene wa Nyagisozi yavuze ko ababyeyi bagomba kurushaho gukaza igitsure bashyira kubana babo, bityo n’inzego z’ibanze zizakomeza gukoresha ibiganiro urubyiruko bigamije kubereka ibibi byo kujya mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up