Gatsibo: Kudakorerwa umuhanda Rugarama–Karambi byabagizeho ingaruka

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama basanga kudakora uyu muhanda bibaheza mu bwigunge bwo kudakora ubuhihirane n’indi mirenge

Abatuye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuhanda Rugarama –Karambi uhuza aka karere ka Gatsibo na ka Kayonza  udakoze neza .

Ibi bikomeje  kubagiraho ingaruka zo kutabasha gukora  ubuhahirane hagati y’uturere ndetse birimo  no gutuma batabasha kubona abagura imyaka yabo baba bejeje  aho bibagiraho ibihombo bikomeye.

Bamwe  muri aba baturage bo muri uyu murenge wa Rugarama basanzwe bakoresha uyu muhanda  baganiriye n’Impamba.com, baranenga ubuyobozi bwabo bwagiye bubayobora kukuba baragiye babizeza ko bazabakorera ubuvugizi uyu umuhanda ugakorwa, ariko ngo ibi ntibishyirwe mu bikorwa.

Ngo baranenga ubuyobozi bwagiye bubizeza kubakorera uyu muhanda ario imvugo ntibe ariyo ngiro

Umwe yagize ati “Nukuvuga ngo mu gihe abayobozi biyamamazaga batubwiraga ko bagiye kuwukora, ariko bawukora mu mvugo  ariko mu bikorwa bikabura .”

Undi yagize ati”Umuyobozi wese mushya   muri aka karere ugiye ku buyobozi wese uyu muhanda arawuhiga n’undi akawuhiga byaheze bityo kuko kubishyira mu bikorwa byarananiranye .”

Kuba uyu muhanda udakoze neza ngo bikomeje kubagiraho ingaruka yo kutabasha gukora ubuhahirane n’abatuye mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Kayonza ndetse ngo ni n’imbogamizi ikomeye kuri bo yo kutabasha kubona ababagurira imyaka yabo.

Umwe ati:”Uyu muhanda rero iyo imvura yaguye imodoka  zihera mu nzira ni ukuvuga ngo na none niba twejeje imyaka imodoka ikaba itaza  kuyigura bituma imyaka baduhenda tukayigurisha ku mafaranga make  nkumva rero mudufashije mwatuvuganira bakadukorera uyu muhanda .”

Undi na we yagize ati:”uyu murenge wacu uhana imbibi n’Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza  hari isoko rya Karambi n’irya Rwagitima ukoreramo abanyonzi n’abamotari ni ukuvuga ngo uyu muhanda ubaye ukoze igiciro cy’urugendo cyava ku mafaranga maganinani (800F) kikagera ku mafaranga maganane (400F) urumva ko nkatwe abaturage byatworohera gukora ubuhahirane.”

Kanamugire innocent umunaymabangashingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama arizeza aba baturage ko kubufatanye na RTDA uyu muhanda ugomba gukorwa bitarenze uyu mwaka

Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama kuri iki kibazo yahamirije Impamba.com  ko ashingiye ku biganiro bagiranye n’ikigo cy’gihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi(RTDA)  ndetse no kuba haramaze gukorwa inyigo yo kuwubaka, arizeza aba baturage ko   mu mpera z’uyu mwaka uyu muhanda uzaba watangiye gukorwa, ati “ikibazo cy’umuhanda turakizi icyo nababwira nuko umuhanda byemejwe ko ugomba gukorwa kandi inyigo yawo yarakozwe ubu igisigaye ni uko harimo gushakishwa ubushobozi kugira ngo utangire ukorwe  ariko rwose nabizeza y’uko bashonje bahishiwe ndizera neza y’uko muri uyu mwaka byanze bikunze uzakorwa dukurikije n’ibiganiro twagiranye n’ikigo cy’gihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi(RTDA) kizubaka uyu muhanda.”

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up