
Muri gahunda y’igikorwa cy’urukundo cyiswe “Itel Love Always On” cy’isosiyete ya Itel Mobile izwiho gucuruza telefone, abana b’abanyeshuri bo mu Kagali ka Karambo mu Murenge wa Gatenga kuri uyu wa Gatandatu bambitswe inkweto, bahabwa amakaramu, amakayi n’ibikapu.
Ibindi aba bana bashyikirijwe harimo ibikoresho babikamo amakaramu (Boite mathematical) n’icyo kunywa (jus) bahawe nyuma yo kwidagadura no gusobanurirwa serivisi za Itel Mobile.

Umwihariko wabaye muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri mu imurikagurusha (Expo) rya 2018 ni uko igikorwa cyo kwambika aba bana mu bakigaragayemo harimo umunyamakuru Anita Pendo na ho mu gutanga amakayi n’ibikapu umunyamakuru Lucky ni umwe mu babishyikirije aba bana.
Bizimana Samuel umuyobozi w’ibikorwa bya Itel mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko ibikoresho bagenera aba bana b’abanyeshuri ari ibyo bakura mu mafaranga baba bacuruje bityo uko umuntu agura telefone ya Itel aba ateye inkunga iki gikorwa cy’urukundo.
Ku nshuro ya mbere muri “Expo” Itel Mobile yatanze ibikoresho ku bana 74 b’abanyeshuri bo mu Gatenga naho ku nshuro ya kabiri ibitanga ku bana b’abanyeshuri 50 bo mu Karambo mu Murenge wa Gatenga ari na ho imurikigarurisha ku rwego rw’igihugu risanzwe ribera.
Abanyeshuri bashyikirijwe ibikoresho na Itel Mobile, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018 biganjemo abiga muri GS Murambi mu Gatenga n’abandi bake biga muri St Vincent Palloti i Gikondo, ariko batuye mu Murenge wa Gatenga.




